Cyaba ari ikinamico? Abayobozi ba Kiyovu banyomeje ibiyivugwamo

Nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko mu kipe ya Kiyovu Sports harimo umwuka mubi hagati mu buyobozi bwa yo, abayiyobora bagaragaje ko nta mwuka mubi uhari nk’uko bivugwa.

Mu minsi ishize, Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Ltd yumvikanye avuga amagambo agaragaza ko ari we byose muri iyi kipe. Bucyeye humvikana Ndorimana Jean François Regis uzwi nka Général, yumvikana avuga ko Mvukiyehe ayobora agashami kamwe mu tugize Umuryango w’Urucaca.

Ibi byakomeje gufata indi ntera, ndetse binagira ingaruka mbi ku kipe kuko Kiyovu Sports imaze gutsinda umukino umwe muri ine ya shampiyona imaze gukinwa.

Ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, abayobozi ba Kiyovu bose, bagaragaye bahuje ururwiro mu buryo budasanzwe ndetse babicishije ku mbunga nkoranyambaga z’ikipe, bashyiraho amafoto abagaragaza nk’abanyomoza amakuru y’umwuka mubi uvugwa muri iyi kipe yo ku Mumena.

Kimwe mu byatumye aba bagabo basa n’abatarebana neza, ni ugurwa ry’abakinnyi bashya bari kwifashishwa muri iyi kipe uyu mwaka.

Gusa si ubwa Mbere haba habayeho igisa nko kwiyunga hagati ya Mvukiyehe na Ndorimana, ariko ikibazwa kugeza ubu ni impamvu gucengana byakomeje kugaruka.

Nyamara ubwo yari mu muhango wo kwerekana abakinnyi bashya, Mvukiyehe Juvénal ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri iyi kipe, yavuze ko kuba umuyobozi umwe yakwerekana cyangwa agasinyisha umukinnyi nta kibazo kiba kirimo kuko aba yabimenyesheje bagenzi be bandi bakorana kandi bose baba baharanira inyungu z’Umuryango mugari wa Kiyovu Sports.

- Advertisement -
Abayobozi ba Kiyovu Sports banyomoje amakuru avuga ko muri iyi kipe harimo umwuka mubi
Abayobozi ba Kiyovu Sports bari baherutse guhura baganira ku bibazo biyugwamo
Mvukiyehe na Ndorimana bongeye gushimangira ko nta mwuka mubi uyivugwamo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW