Gasogi United yagaritse APR FC mu bitabara

Mu mukino wa gicuti uteri ufite igisobanuro kinini, ikipe ya Gasoni United yatsinze iy’Ingabo z’Igihugu igitego 1-0.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru guhera Saa cyenda z’amanywa.

Ku kipe ya APR FC, wari umukino ugamije kuyifasha kureba uko abakinnyi ba yo bahagaze mbere yo gucakirana na Pyramids FC yo mu Misiri mu cyiciro cya Kabiri cy’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya Mbere iwa yo, CAF Champions League.

Umutoza Thierry Froger utoza ikipe y’Ingabo, yari yakoze impinduka kuko Ombolenga Fitina na Ishimwe Christian, ntibagaragaye muri uyu mukino, ndetse yahaye amahirwe umunyezamu Ishimwe Jean Pierre yo kubanza mu kibuga kuri uyu mukino.

Umukino mu kibuga hagati wabonaga nta gusatirana kurimo ndetse nta guhangana kudasanzwe kwagaragaragamo, byanatumye iminota 45 y’igice cya Mbere irangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Mu gice cya Kabiri, habayeho impinduka ku ruhande rwa Gasogi, Ishimwe Kevin asimburwa Malipangou Yawandlendj Théodore Christian. Ikipe y’Ingabo yo nta mpinduka yahise ikora bakigaruka mu gice cya Kabiri.

Nyuma y’impinduka Kirasa Alain yari amaze gukora, Gasogi yatangiye kurusha APR guhererekanya umupira hagati mu kibuga biciye kuri Malipangu, ndetse ku munota wa 57 iyi kipe ihusha igitego ku buryo bwari bubonetse.

Ku munota wa 59, Gasogi yahise ibona igitego cyatsinzwe na Malipangou Yawandlendj Théodore Christian ku mupira mwiza yari ahawe na Kabanda Serge.

Ku munota wa 68, ikipe y’Ingabo na yo yahise ikora impinduka, ikuramo Niyomugabo Claude, Apam ndetse na Kwitonda Alain, basimburwa na Bizimana Yannick, Bindjeme na Ndikumana Danny.

- Advertisement -

Ku munota wa 70 w’umukino, APR yabonye umupira mwiza uteretse ariko Niyibizi Ramadhan ntiyawubyaza umusaruro. Iminota 90 yatangiye ikipe iyoborwa na Kakooza Nkuriza Charles, ibonye intsinzi ya Mbere kuri APR FC kuva yazamuka mu cyiciro cya Mbere.

Malipangou Yawandlendj Théodore Christian yagiye mu kibuga asimbuye
Kuva yazamuka mu cyiciro cya Mbere, Gasogi United ni ubwa mbere itsinze APR FC

Rutaremara Seleman/UMUSEKE.RW