Hagiye gukinwa Super Coupe y’Abagore mu Rwanda

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryamenyesheje Inyemera Women Football na Rayon Sports Women Football ko zizishakamo izakina na AS Kigali Women Football ku mukino uruta iyindi wa Super Coupe.

Mbere y’uko hatangira undi mwaka w’imikino mu mupira w’amaguru w’abagore, hagomba kubanza gukinwa umukino wa Super Coupe uhuza ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona n’iyegukanye igikombe cy’Amahoro.

Bitewe n’uko AS Kigali WFC ari yo yabyegukanye byombi, hagomba gushakwa izahura na yo biciye mu mukino wa karamampaka [Play-off] uzahuza Inyemera WFC y’i Gicumbi yabaye iya Kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere na Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Ferwafa yamenyesheje aya makipe ko tariki ya 29 Nzeri 2023, azakina umukino wa Play-off, izasezerera indi ikazahura na AS Kigali WFC tariki ya 1 Ukwakira uyu mwaka. Ibibuga bizaberaho iyi mikino, ntabwo iri shyirahamwe rirabitangaza, ryabwiye amakipe ko azamenyeshwa aho azakinira mu gihe cya vuba.

AS Kigali WFC itegereje iyo bazakina ku mukino wa Super Coupe
Inyemera WFC yabaye iya Kabiri muri shampiyona, izakina na Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro
Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro
Rayon yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya Kabiri

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW