Hari abifuza kugarura akavuyo muri AS Kigali y’Abagore

Bamwe mu baba hafi cyane ya AS Kigali Women Football Club, bakomeje ibishoboka byose ngo iyi kipe yongere ite umurongo nyamara hari aheza yari imaze kugera hashimwa na benshi.

Ubusanzwe iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yakomeje kugaragaramo ibibazo mu myaka yatambutse byanatumye bamwe bari bayifitemo akazi basezererwa kubera imikorere idahwitse ariko nyuma bamwe bayigarukamo mu wundi mwambaro.

Nyuma yo kuyihesha ibikombe bitandukanye, uwari umuyobozi wa yo, Teddy Gacinya yaje gusimburwa na Twizeyeyezu Marie Josée wungirijwe na Ngenzi Jean Paul n’abandi bafatanyije muri Komite Nyobozi nka Mbabazi Marie Claire usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe.

Iyi Komite Nyobozi nshya, yaje ifite akazi gakomeye kuko ikipe yari itangiye gucikamo ibice ndetse yari igeze aho itangira kubura ibikombe ikabitwarwa na Scandinavia WFC yaje kugorwa n’amikoro ikivana muri shampiyona.

Nyuma yo kurwana intambara yo gusubiza ikipe ku murongo, ubu hari abandi bari kurwana iyo gushaka kuyisubiza mu kavuyo yahozemo.

Byatangiriye muri CECAFA iheruka kubera muri Uganda!

Ubwo iyi kipe yari igiye guhaguruka mu Rwanda yerekeza mu mikino ya Cecafa y’abagore yabereye Uganda ikegukanwa na JKT Queens FC yo muri Tanzania, nta mutoza ufite Licence A cyangwa B CAF, yari ifite kuko Mukamusonera Théogenie wayitozaga nk’umutoza mukuru afite Licence C CAF kandi irushanwa ikipe yari igiyemo ntabwo ibi byangombwa byamwereraga kuyitoza nk’umutoza mukuru.

Ubuyobozi bwashatse umutoza, Niyibimenya Daniella ndetse ajyana n’ikipe ariko nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ibanza, uwari umwungirije [Théogenie] abwira itangazamakuru ko batsinzwe kubera guhindagura ikipe n’imyanya y’abakinnyi byakozwe n’umutoza mukuru.

Kuvuga ibi kandi ikipe yari igifite umukino wa Gatatu w’irushanwa, byasobanuraga ikindi kintu kandi kitari cyiza kuko kuva ubwo kugera ikipe igarutse i Kigali, hari abarebanaga ay’ingwe.

- Advertisement -

Habayeho gusasa inzobe nyuma yo kuva i Kampala!

Nyuma yo kugaruka i Kigali, ubuyobozi bwateguye inama ya Komite Nyobozi ndetse iranakorwa. Yari igamije kureba ibitaragenze neza mu irushanwa ikipe yari ivuyemo ariko hanategurwa ibindi biri imbere nka Super Coupe na shampiyona ya 2023-2024.

N’ubwo hateguwe iyi nama ariko, hari izindi zahise zitegurwa ariko ntizaba kubera ibura ry’umuntu umwe.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko abiherewe uburenganzira na Komite Nyobozi, Umujyanama mu bya Tekiniki muri iyi kipe, yakoranye inama n’abatoza kuri Kigali Pelé Stadium, ariko Mukamusonera Théogenie ntiyayibonekamo, gusa abandi barimo Ntagisanimana Saida, Mubumbyi Adolphe na Safari Mustafa bose barayitabira.

Icyo iyi nama yari igamije, ni ukuganira ku bakinnyi bo kugumana, abo kurekura, abo kongerwamo, hanyuma ubuyobozi bugahabwa raporo y’ibyayivuyemo.

Abanyamuryango ba AS Kigali WFC baganirije UMUSEKE ariko ntibifuze ko amazina ya bo ajya hanze, bavuze ko bakomeje kurwanya uwo ari we wese washaka kugarura umwuka mubi muri iyi kipe yari imaze gusubira ku murongo.

Hari abashaka kwiha inshingano z’Umuyobozi w’ikipe!

Amakuru avuga ko, hari abijeje akazi uwitwa Pacifique, bamubwira ko azafata umwanya wa Mubumbyi Adolphe bamubwira ko uyu mutoza we azasohoka mu kipe nyamara ibi byose nta muyobozi wundi ubizi uretse itsinda ry’abantu batarenze babiri.

Ibi byose biri gukorwa na bamwe biyita ko bakunda iyi kipe, ni ibigamije kunaniza ubuyobozi buriho buriho, kugira ngo byitwe ko budashoboye maze Abanyamuryango b’ikipe bashyireho ubundi buzemera kuvugirwamo n’abari gushaka gusubiza ikipe aho yahoze mu gihe gishize.

Iyi kipe ibitse ibikombe 12 bya shampiyona. Ubwo iheruka muri Cecafa yabereye muri Uganda, yatahanye umwanya wa Gatandatu mu makipe icyenda, ariko mu yari yabereye Tanzania, iyi kipe yari yegukanye umwanya wa Kane.

Bamwe barashaka kugarura akavuyo muri iyi kipe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW