Ibintu bitanu byatumye Ghana inyagira Amavubi y’Abagore

Mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Maroc umwaka utaha, u Rwanda rwasezerewe na Ghana ku giteranyo cy’ibitego 12-0 mu mikino ibiri.

U Rwanda ntabwo rwahiriwe n’urugendo rwo gushaka itike yerekeza muri Maroc mu gikombe cya Afurika cy’Abagore kizakinwa umwaka utaha. Rwabanje kunyagirirwa i Kigali ibitego 7-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze, uwo kwishyura wabereye i Accra muri Ghana, Amavubi y’Abagore anyagirwa ibindi 5-0.

Bisobanuye ko rwahise rusezererwa ku giteranyo cy’ibitego 12-0 mu mikino ibiri ibi bihugu byakinnye.

UMUSEKE wageregeje gukora ubusesenguzi ku mpamvu nyamukuru zatumye u Rwanda rusuzugurwa bigeze kuri uru rwego.

Ubusanzwe kuba Igihugu cya Ghana cyatsinda u Rwanda mu mupira w’amaguru w’abagore, si igitangaza kuko ari Ibihugu bibiri bitandukanye cyane ku bijyanye n’imitegurire y’abakina umupira w’amaguru mu byiciro byose.

Gusa icyakomeje kwibazwa, ni ugutsindwa ariko igihugu kimwe [u Rwanda] gisuzuguwe ku rwego rwo kubura igitego mu mikino ibiri.

Ingingo eshanu zatumye habaho aya mahano yo kunyagirwa.

  1. Ghana irushanwa u Rwanda byose muri ruhago!

Igihugu cya Ghana, kiri mu bikomeye mu mupira w’amaguru ku Mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi muri rusange. Kuba cyatsinda u Rwanda nta gitangaza kirimo.

  1. Ruhago y’Abagore mu Rwanda iracyafite urugendo rurerure!

N’ubwo hari ibyo kwishimira mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda nko kuba hariyongereye amarushanwa akava kuri shampiyona gusa akagera ku gikombe cy’Amahoro ndetse na Super Coupe, ariko haracyari ikibazo gikomeye cyo kwita kuri uyu mupira.

- Advertisement -

Kimwe mu bigaragaza ko ruhago y’Abagore mu Rwanda ititabwaho uko bikwiye, ni uko hari amarushanwa mpuzamahanga batajya bitabira kandi nyamara basaza ba bo bakayitabira.

Ikindi cyakomeje kugaragara, ni uburyo shampiyona y’abagore ikinwa n’amakipe make bigatuma ikinwa igihe gito maze abakinnyi bakaruhuka igihe kinini, nyamara mu bateye imbere si ko bikorwa.

  1. Guhishira abanyamakosa bica ruhago y’Abagore mu Rwanda!

Mu mihamagararire y’ikipe y’Igihugu y’Abagore y’u Rwanda, hakomeje kugaragaramo ibibazo bya bamwe mu birengagijwe nyamara bashobora gutanga umutahe wa bo, bagafatanya n’abandi gushaka umusaruro mwiza.

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, haracyarimo abasa n’abawubohoje ndetse bakoreramo ibyo bashaka ariko inzego bireba zigakomeza kureberera aho gufata imyanzuro ikwiye.

  1. Kudategura ibirambye!

Mu bindi bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru w’abagore, uko bamwe bagenda bakura, hategurwa abato bazabasimbura kugira ngo birinde ibibazo byo kuzabura abakinnyi.

Iyo ucishije amaso mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda, usangamo abakuze cyane ndetse bayimazemo igihe ugereranyije n’abari mu yandi makipe y’Ibihugu atandukanye arimo n’Ibihugu by’ibituranyi birimo u Burundi, Tanzania na Uganda.

  1. Kutemera kwiga!

Ibihugu bifite intego zagutse muri ruhago, byemera ko biba bitihagije ndetse bikemera kwigira ku byateye imbere kubirusha.

Aha ni ho hava kuba bamwe banakora urugendo shuri ruba rugamije kureba uko ahandi bikorwa, ariko iyo bigeze mu Rwanda biba ibitandukanye kuko si kenshi abareberera ruhago mu Rwanda bafata ingendo zo kujya kwiga uko abandi bategura.

Ikindi cyakomeje kugaragara muri iyi ruhago y’Abagore mu Rwanda, ni ugukora igisa no kwigiza hirya abasanzwe bayizi nyamara bashobora gutanga ibitekerezo byagira icyo byungura.

Inama!

Abareberera umupira w’Abagore mu Rwanda, bakwiye kongera amarushanwa akinwa muri iki cyiciro hagamijwe kubategura ku rwego mpuzamahanga.

Gutegura ikipe z’igihe kirekire, kandi uhereye mu bakiri bato kuko uwifuza ibirambye ahera mu bakiri bato.

Guha umwanya abakurikiranira hafi ruhago y’Abagore, kugira ngo batange ibitekerezo byafasha mu Iterambere rya yo, aho kubigiza hirya.

Gushyira mu myanya abareberera ruhago y’Abagore, babikwiye.

Amavubi y’Abagore aracyafite urugendo rurerure
Amavubi y’Abagore yanyagiwe na Ghana ibitego 12-0 mu mikino ibiri

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW