Kalimba Alice yagizwe kapiteni wa Rayon y’Abagore

Ikipe ya Rayon Sports Women Football Club, yahinduye kapiteni iha inshingano Kalimba Alice ukina hagati mu kibuga.

Ubwo ikipe ya Rayon Sports WFC yari ishinzwe igiye gutangirira mu Cyiciro cya Kabiri, yari yiganjemo abakiri bato, cyane ko yari yo gahunda ubuyobozi bwihaye.

Umutoza ndetse n’abakinnyi, icyo gihe bameje ko Uwase Andorsene ari we kapiteni w’ikipe ariko ubu yamaze guhinduka.

Nyuma yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere ndetse n’abatoza bagahinduka, hakagenda Nonde Muhammed wasimbuwe na Rwaka Claude, ikipe yamaze guhindura kapiteni.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko abakinnyi bahisemo ko Kalimba Alice ari we ubabera kapiteni agasimbura myugariro, Uwase Androscene wari ufite izo nshingano.

Kalimba ni umukinnyi ufite uburambe kuko amaze gukinira imikino myinshi ikipe y’Igihugu, yakiniye AS Kigali WFC, Scandinavia WFC na Association Najah Souss Women Football Club yo mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc.

Iyi kipe ubu yongeyemo abakinnyi bafite uburambe, barimo umunyezamu Itangishaka Claudine, Kalimba Alice, Mukeshimana Dorothée, Mukantaganira Joselyne, Jeannette n’abandi.

Ifite intego yo kuza guhanganira ibikombe na AS Kigali WFC yihariye ibikombe bya shampiyona y’Abagore.

Ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu
Kalimba yahawe inshingano zo kuyobora bagenzi be
Alice akina hagati mu kibuga
Ni umwe mu beza Rayon Sports WFC ifite
Inshingano zo kuba kapiteni asanzwe azimereye
Uwase Andorsene yasimbuwe na Kalimba Alice

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -