Nyinawumuntu Grâce yahagaritswe gutoza Amavubi y’Abagore

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, bwahagaritse uwari umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’Abagore y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Nyinawumuntu Grâce.

Ibi byaje nyuma y’amagambo uyu mutoza yatangaje nyuma y’umukino u Rwanda rwanyagiwemo ibitego 7-0.

Nyinawumuntu yavuze ko abakinnyi ba Ghana bafite imiterere nk’iy’agabo ndetse bakanze abakinnyi b’u Rwanda.

Ferwafa yabanje gusohora itangazo ryitandukanya n’iyi mvugo, nyuma gato ihita isohora irindi ryemeza ko uyu mutoza yahagaritswe ku nshingano zo gutoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore y’umupira w’amaguru.

Bisonabuye ko atazajyana na yo muri Ghana gukina umukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Maroc umwaka utaha. Uyu mukino uteganyijwe gukinwa tariki 26 Nzeri 2023.

Ferwafa yahagaritse Nyinawumuntu Grâce mu nshingano zo gutoza Amavubi y’Abagore

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW