Nzotanga wa APR yongeye guhindura umukunzi

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa, myugariro w’ikipe ya APR FC, Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga, yashyize ku ruhande Nadine maze yisangira Aliane ugisoza amashuri yisumbuye.

Ubusanzwe ntibisanzwe ko bamwe mu bakinnyi bakina ruhago mu Rwanda, bagaragaza abakunzi ba bo ndetse bakerekana ko babishimiye ku buryo banasohokana mu bihe bitandukanye.

Na Nzotanga ari muri icyo cyiciro ariko kuri iyi nshuro amarangamutima y’urukundo akunda Ishimwe Aliane, yamunaniye maze aramugaragaza.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukunzi mushya w’uyu myugariro avuka mu Karere ka Muhanga ndetse aba bombi bakunda gusohokera ahantu hiyubashye kandi hahanze muri aka Karere.

Kimwe mu bigaragaza ko uyu musore akomeje guhinduranya abakunzi kenshi, ni uko mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, yari mu rukundo na Nadine utuye mu Mujyi wa Kigali ndetse ibya bo byari binageze kure ariko ubu yamushyize ku ruhande yisangira Aliane.

Yari yagiye mu rukundo na Nadine, atandukanye n’undi mukobwa bivugwa ko atuye muri Canada ndetse wanifuzaga ko bazabana ariko umubano uza kuzamo kidobya.

Uyu myugariro umaze imyaka ibiri muri APR FC, yayijemo avuye muri AS Muhanga iterwa inkunga n’Akarere ka Muhanga.

Urukundo rugeze aho ruryoshye
Ishimwe Aliane ni we uri mu rukundo na Nzotanga
Imitoma iba ivuza ubuhuha
Nzotanga aryohewe n’urukundo Aliane amuha
Nzotanga yashyize ku ruhande Nadine yifatira Aliane
Nyamara undi na we barasohokanaga

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW