Police na RRA zegukanye Kirehe Open Tournament 2023

Ikipe ya Police Volleyball Club ndetse na Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club, zegukanye irushanwa ryaberaga mu Karere ka Kirehe, Kirehe Open Tournament ya 2023.

Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 23, risozwa kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023.

Amakipe arimo REG VC na APR VC ntizahiriwe muri iri rushanwa ryarimo amakipe akomeye nka Gisagara VC na Police VC.

Nyuma yo kubanza gukina imikino yo gukuranamo mu bagabo ndetse n’iya 1/4, kuri uyu munsi habaye iya 1/2 n’iya nyuma mu byiciro byombi.

Ikipe ya Police VC yatsindiye APR VC muri 1/2 amaseti 3-0, isanga ku mukino wa nyuma Gisagara VC yari yasezereye Kirehe VC.

Ikipe iterwa inkunga n’Igiposi cy’u Rwanda, yegukanye igikombe itsinze Gisagara VC amaseti 3-1, mu gihe mu bagore RRA yacyegukanye itsinze Police amaseti 3-0.

Ikipe ya Mbere muri buri Cyiciro, yahembwe igikombe cyaherekejwe na sheki ya miliyoni 1 Frw. Iya Kabiri yahembwe ibihumbi 700 Frw, iya Gatatu ihembwa ibihumbi 500 Frw.

Yari inshuro ya Gatatu iri rushanwa ritegurwa n’Akarere ka Kirehe gafatanyije n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’intoki wa Volleyball, FRVB, rikinwa.

Ibyishimo byo gusezerera ikipe ikomeye
RRA yongeye kwisubiza icyubahiro mu bagore
Byari ibyishimo kuri Police VC
RRA WVC yegukanye igikombe mu Cyiciro cy’abagore
Ntagengwa Olivier yabaye umukinnyi w’irushanwa
IPRC-Kigali yabaye iya Gatatu mu Cyiciro cy’abagore
Police VC yahoreye bashiki ba yo
Police WVC yabaye iya Kabiri mu Cyiciro cy’abagore
Abarimo umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Paulo, barebye iri rushanwa
Ku munsi wa Mbere w’irushanwa haguye imvura nyinshi
Kepler VC ni ikipe yerekanye ko izatanga akazi muri shampiyona
APR VC yagarukiye muri 1/2
REG VC yo ntiyahiriwe n’iri rushanwa
Umukino wa Gisagara VC na Kirehe VC na wo wari ku rwego rwo hejuru
Police VC yabanje gutsinda APR VC muri 1/2
Ibiro byavuzaga ubuhuha
Umukino wa RRA na Police wari ku rwego rwo hejuru

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -