Shampiyona ya Amputee Football igiye gutangirira i Bugesera

Imikino y’Umunsi wa Mbere ya shampiyona y’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga, Amputee Football, izakinirwa mu Karere ka Bugesera.

Umwaka w’imikino mu bafite Ubumuga, uzatangira ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023.

Tariki ya 23-24 Nzeri 2023, mu Karere ka Bugesera hazabera imikino y’umunsi wa Mbere ya Amputee Football.

Iyi mikino izitabirwa n’amakipe icyenda mu bagabo n’ane mu bagore.

Umwaka ushize, Akarere ka Musanze ni ko kegukanye igikombe mu bagabo, mu gihe aka Nyanza kacyegukanye mu cyiciro cy’abagore.

Shampiyona ya Amputee Football yagarutse
Akarere ka Nyanza ni ko kabitse igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize mu bagore
Gahunda y’umunsi wa Mbere wa shampiyona ya Amputee Football

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW