Tennis: Abanyarwanda ntibahiriwe n’umunsi wa Gatatu wa Rwanda Open

Ishimwe Jean Claude na Hakizumwami Junior bari mu irushanwa mpuzamahanga rya Tennis riri kubera mu Rwanda, Rwanda Open, bagize umunsi mubi kuko bombi batsinzwe.

Ku wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, ni bwo habaye imikino y’umunsi wa Gatatu w’icyumweru cya Kabiri cy’irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis, Rwanda Open riri kubera mu Rwanda.

Abanyarwanda babiri, Ishimwe Jean Claude na Hakizumwami Junior bombi batsindiwe mu cyiciro cya 1/32 mu bakina ari umwe ku wundi [Singles].

Ishimwe yatsinzwe 0-6 0-6 n’Umuhinde, Dev S D Prajwal, mu gihe Hakizumwami Junior  nawe yatsinzwe 4-6 2-6 n’Umuhinde, Hans Kabir.

Damien Wenger ukomoka mu Busuwisi, nyuma yo kwegukana icyumweru cya mbere cya Rwanda Open 2023, ari mu bageze muri 1/8 nyuma yo gutsinda Umunya-Australia Lawrence Bataljin 6-0 6-2.

Ni ko byagenze kandi ku Munyamerika Oliver Crawford wasezereye Umuhinde Jaisingh Raghav amutsinze 6-2 6-1.

Indi mikino yabaye:

Umunya-Ukraine, Ursu Vadym yatsinze 6-3 61 Umunya-Afurika y’ Epfo, Salton Dylan.

Umuhinde, Ganta Sai Karteek Reedy yatsinze 6-3 6-4 mugenzi we, Arjun Mahadevan.

- Advertisement -

Umu-Faransa, Corentin Denolly yatsinze 6-2 6-2 Umuhinde, Rishi Reddy.

Umunya-Ghana, Abraha Asaba yatsinze 6⁴-7 6-0 6-1 Umunya-Malaysia, Darrshan Suresh.

Umuholande, Julian DeSousa yatsinze 6-3 6-2 Umunya-Gibraltar, Matthias Southcombe.

Umunya-Misiri, Michael Bassem Sobhy yatsinze 3-6 6-4 6-4 Umuhinde Atharva Sharma.

Umunya-Afurika y’Epfo, Montsi Siphosothando yatsinze 6-4 6-3 Umuhinde, Madan Tushan.

Umutaliyani, Guelfo Baldovinetti 6-2 6-2 Umuhinde, Dharmil Shah.

Umurundi, Iradukunda Guy Orly yatsinze 6-1 6-1 Umusuwisi, Arthur Laborde.

Iyi mikino iri kubera ku kibuga bya IPRC-Kigali kugeza ku Cyumweru, tariki ya 17 Nzeri 2023. Imikino icyenda ya 1/8 n’iya ¼ ine igomba gukomeza kuri uyu wa Kane guhera Saa tatu z’amanywa.

Abahinde wari umunsi mwiza kuri bo
Abanya-Afurika y’Epfo bitwaye neza
Umunya-Ghana, Abraham Asaba yitwaye neza
Ishimwe Claude na we yagize umunsi mubi
Hakizumwami Junior yagize undi munsi mubi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW