Tennis: Umusuwisi yegukanye icyumweru cya Mbere cya Rwanda Open

Nyuma yo kwitwara mu bakina ari babiri kuri babiri [Doubles], Umusuwisi, Damien Wenger yanegukanye igihembo cyo mu bakina ari umwe kuri umwe [Singles] nyuma yo gutsinda Umunya-Amerika, Oliver Crawford.

Ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023, ni bwo hari habanje gukinwa umukino wa nyuma mu cyiciro cya Doubles, maze Damien Wenger afatanyije na Corentin Denolly ukomoka mu Bufaransa, batsinda Abraham Asaba wo muri Ghana wari ufatanyije na Iradukunda Gut Orly, bahita begukana igihembo cy’umwanya muri icyo cyiciro.

Kuri iki Cyumweru, hari hategerejwe umukino wahuje Umusuwisi n’Umunya-Amerika, Oliver ariko umukino woroheye uruhande rumwe kuruta uko benshi bibazaga ko ushobora kuza kuba ari umukino ukomeye.

Damien Wenger ukomoka mu Busuwisi, yatsinze  Oliver Crawford 6-4 6-2, ahita yegukana umwanya wa Mbere mu bakina ari umwe kuri umwe.

Ubwo hatangwaga ibihembo, uwa mbere muri Singles, yahembwe ibihumbi 3600$, uwa Kabiri ahembwa 2120$. Muri doubles, ikipe ya Mbere ya Corentin Denolly na Damien Wenger, yahembwe 1550$, iya Kabiri ya Abraham Asaba afatanyije na Iradukunda Gut Orly, ihembwa 900$.

Uretse kwegukana ibihembo birimo amafaranga kandi, ababaye aba Mbere bahita bahembwa n’amanota abazamura ku rutonde rw’Isi.

Ubwo hasozwaga icyumweru cya Mbere cy’irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, Rwanda Open, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste, yavuze ko ashima uko iki Cyumweru cyagenze ndetse anishimira urwego abakinnyi bagaragaje.

Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, mu bakinnyi 32 bazakinnye irushanwa, harimo 20 bari mu 1000 ba mbere ku Isi bahise binjira muri tombola, mu gihe abandi umunani bavuye mu majonjora yahue abakinnyi 27, abandi bane bo bahawe ubutumire “wild card” barimo Abanyarwanda babiri.

Guhera ejo ku wa Mbere tariki 11 kugeza tariki 17 Nzeri 2023, hazaba hari gukinwa icyumweru cya Kabiri cy’iri rushanwa ribera ku bibuga mpuzamahanga biri muri IPRC-Kigali.

- Advertisement -
Abayobozi bagerageje gukurikirana imikino yose yo mu cyumweru cya Mbere
Umunya-Amerika, Oliver ntiwari umunsi mwiza kuri we
Damien yagaragaje urwego rwo hejuru
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste yishimiye uko icyumweru cya Mbere cyagenze
Damien Wenger yahiriwe mu cyumweru cya Mbere cya Rwanda Open
Iradukunda Guy na Abraham Asaba babaye aba Kabiri muri doubles
Corentin Denolly na Damien Wenger bahize abandi muri doubles
Damien Wenger ukomoka mu Busuwisi, yegukanye ibihembo bibiri
Icyumweru cya Mbere cya Rwanda cyasojwe uyu munsi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW