U Rwanda rwatsinze umukino wa Mbere muri Para Games

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino w’umupira w’amaguru ukinwa n’abafite Ubumuga, wa Amputee Football yitwaye neza mu mukino wa Mbere w’irushanwa ry’igikombe cya Afurika, African Para Games 2023 riri kubera muri Ghana.

Uyu mukino wa Mbere, u Rwanda rubifashijwemo na Ntambara Jean Paul watsinze igitego cya Mbere ku munota wa Kabiri gusa na Imananibyose Patrick wagitsinze ku munota wa 26, rwatsinze Kenya ibitego 2-1. Igitego cya Kenya cyatsinzwe na Samuel Karioki ku munota wa 49.

Aba bakinnyi batsindiye u Rwanda kuri uyu munsi, bombi bakinira ikipe ya Pendek muri Turquie. Ni umukino utagoye aba basore bari biteguye bwuma kuva bava i Kigali kugeza bageze mu gihugu cya Ghana.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2023, rukina na Angola Saa kumi n’ebyiri z’ijoro ku masaha yo mu Rwanda, bikaba Saa kumi z’amanywa zo muri Ghana. Angola yo yatsinzwe umukino wa Mbere ku bitego 3-1.

Iri rushanwa, ryatangiye uyu munsi tariki 4 Nzeri, biteganyijwe ko rizarangira tariki 9 uku kwezi. U Rwanda ruherereye mu itsinda rya Kabiri na Kenya, Misiri, Angola. Itsinda rya Mbere ryo ririmo Ghana, Libéria, Uganda na Maroc.

Ntambara Jean Paul yashimishije Abanyarwanda
Amakipe yombi yagaragaje guhangana
Umukino wo wari uryoheye ijisho
Abakinnyi babanjemo
Abanyarwanda batuye muri Ghana, bari baje gutera ingabo mu bitugu ikipe y’Igihugu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW