Umufaransa n’Umusuwisi bahiriwe n’icyumweru cya Mbere cya Rwanda Open

Icyumweru cya Mbere cy’irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, Rwanda Open riri kubera i Kigali, cyegukanywe n’Umufaransa, Corentin Denolly na Damien Wenger ukomoka mu Busuwisi.

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo hasojwe icyumweru cya Mbere cy’irushanwa mpuzamahanga, Rwanda Open mu bakina ari babiri bafatanya [Doubles].

Nyuma yo kubanza guca mu mikino yo gukuranamo, Corentin Denolly ukomoka mu Bufaransa na Damien Wenger ukomoka mu Busuwisi, ni bo begukanye icyumweru cya Mbere muri Doubles.

Babigezeho batsinze 4-6, 7-6,⁵ 10-5,  Abraham Asaba ukomoka muri Ghana wari ufatanyije na Iradukunda Guy Orly ukomoka i Burundi.

Mu bakina umwe kuri umwe [Singles], Umunya-Amerika, Olivier Crawford yatsinze Umunya-Ukraine Ursu Vadym 6-4 6-4, ahita abona itike yo kuzakina umukino wa nyuma.

Muri iki cyiciro kandi, Damien Wenger ukomoka mu Busuwisi, yatsinze 6-2 7-6¹¹, Benjamin Lock ukomoka muti Zimbabwe. Damien bisobanuye ko nawe yahise agera ku mukino wa nyuma muri Singles.

Icyumweru cya Mbere cya Rwanda Open kizarangira kizarangira ejo tariki 10 Nzeri 2023, icya Kabiri kizahite gitangira ku wa Mbere tariki 10 kugeza 17 Nzeri. Imikino yose ibera ku bibuga bya IPRC-Kigali.

Umufaransa n’Umusuwisi begukanye icyumweru cya Mbere cya Rwanda Open
Abraham Asaba na Iradukunda batsindiwe muri 1/2
Muri doubles basoje
Damien Wenger yageze ku mukino wa nyuma muri singles
Umunyamerika Oliver Crawford ni we uhabwa amahirwe yo kwegukana Rwanda Open

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW