Umuri Foundation na AHF-RWANDA batanze ibikoresho bifasha abangavu

Irerero ryigisha umupira w’amaguru rya Umuri Foundation rifatanyije n’Umuryango wita ku Buzima, Aids HealthCare Foundation (AHF Rwanda), bahaye abangavu ibikoresho by’isuku bibafasha mu bihe bya bo by’uburumbuke.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2023, mu Kagari ka Nyabugogo ku kigo cy’amashuri abanza cya Karama, hahuriye abangavu bari batumiwe mu marushanwa y’umupira w’amaguru yatangiye Saa Mbiri z’amanywa.

Aba bangavu bagera ku ijana, bari bibumbiye mu makipe umunani, mu byiciro by’imyaka bitandukanye.

Intego nyamukuru yari igamijwe kuri uyu munsi, ni ugatanga ubukangurambaga bwo kwibutsa abana b’abakobwa kwirinda Inda zitateganyijwe, kwirinda Ibiyobyabwenge, kwibutsa Urubyiruko muri rusange kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abarimo Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Gérard Buscher unafite inshingano zo gutoza Amavubi by’agateganyo, Seninga Innocent umwungirije mu Mavubi n’abandi.

Abana bakina hagati ya bo, hahembwa ikipe ya Mbere yahawe igikombe ndetse n’ibikoresho birimo imipira yo gukina.

Buri kipe yitabiriye iyi mikino, yahawe umupira umwe wo gukina.

Nyuma y’iri rushanwa, hatanzwe ubutumwa bwibutsa abari baje kuyireba bose ko bakwiye kwirinda Inda zitateganyijwe, bakirinda Ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umukozi wa AHF-Rwanda ushinzwe gahunda z’Urubyiruko, Ndungutse bikorimana, yavuze ko gukorana na Umuri Foundation ari iby’agaciro gakomeye kuko ibafasha kugera ku rubyiruko mu buryo bworoshye biciye mu marushanwa y’umupira w’amaguru kandi iyo hatangiwe ubutumwa runaka bugera kure.

- Advertisement -

Irerero rya Umuri Foundation ryashinzwe n’umutoza wungirije mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Jimmy Mulisa mu 2019, ifite intego yagutse yo gufasha abakiri bato kubyaza umusaruro impano za bo mu mupira w’amaguru no gutegura ejo ha bo hazaza biciye mu kugana ishuri.

Abatoza b’abana bafashaga aba bangavu gufata ibihembo bya bo
Mu bihembo bahawe harimo ibibafasha mu bihe bya bo by’uburumbuke
Ikipe ya Umuri Foundation
Buri kipe yabanzaga gufata ifoto irimo abakinnyi babanzamo
Ibihembo byarimo igikombe n’ibindi birimo imipira yo gukina
Ku mashuri ya Karama ni ho bakiniye
Gukina byo bagaragaje ko babishoboye ari abo gushyigikirwa
Hagaragayemo abanyezamu batanga icyizere
Abana b’abakobwa bagaragaje ko na bo bashoboye gukina ruhago
Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Gérard Buscher

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW