Umuri Foundation yatanze ibikoresho bizafasha abana gukuza impano za bo

Irerero rya Umuri Foundation ryashinzwe n’umutoza wungirije mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Jimmy Mulisa, ryahabaye ibikoresho abana bo mu Karere ka Rulindo, bizabafasha gukomeza gukuza impano bifitemo yo gukina umupira w’amaguru.

Nyuma yo gusezera ku bana bagiye gusubira ku mashuri, Irerero rya Umuri Foundation rikomeje ibikorwa bindi bigamije gufasha abakiri bato kubyaza umusaruro impano bifitemo ariko babijyanisha no kwiga bategura ejo ha bo hazaza.

Ni muri urwo rwego, ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023, iri rerero ryari mu Karere ka Rulindo ahari hahuriye abana bagera kuri 280 baturutse mu marerero icumi y’abahungu n’ane y’abakobwa.

Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye bw’Akarere ka Rulindo ndetse n’Umuryango w’Abadage Ushinzwe gufasha abaturage kwiteza imbere ukorera mu Rwanda.

Uretse kuba abana barakinnye, hanatangiwe ubutumwa bufasha abaturage bo muri aka Karere, bubibutsa uburyo bakwiye kwiteza imbere bahereye ku mahirwe make babona.

Amakipe yagabanyijwe mu byiciro bitandukanye bitewe n’imyaka bafite, maze bakora akarushanwa gato ndetse ababaye aba mbere bahembwa ibikombe n’ibindi bikoresho birimo imipira yo gukina, imyenda y’imyitozo ndetse n’inkweto zo gukina umupira w’amaguru.

Ubwo hari hasojwe iki gikorwa, Umuri Foundation yashimiye Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubutwererane bw’u Budage mu Rwanda, Clèment Hausler, ku kuba yaje kwifatanya n’iri rerero muri iki gikorwa.

Umuri Foundation yashinzwe mu 2019, ifite intego yagutse yo gufasha abakiri bato kubyaza umusaruro impano yo gukina umupira w’amaguru ariko babijyanisha no gutegura ejo ha bo hazaza biciye mu kugana ishuri.

Abana 280 ni bo bari bitabiriye aya marushanwa
Clèment Hausler yabanje gufatanya n’abana gukina
Mu byo bahembwe harimo n’imyenda yo gukinana
Hatanzwe ibikoresho birimo imipira yo gukina

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -