Volleyball: Abahagarariye u Rwanda i Cairo barwimanye batsinda Gambia

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo y’umukino w’intoki wa Volleyball, batsinze Gambia mu mukino w’umunsi wa Kabiri w’irushanwa ry’igikombe cya Afurika kiri kubera i Cairo mu Misiri.

Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo u Rwanda rwakinaga umukino w’umunsi wa Kabiri nyuma yo gutsindwa uwa mbere na Maroc amaseti 3-0.

Umukino u Rwanda rwatsinzemo Gambia amaseti 3-1, watangiye Saa sita z’amanywa za Cairo, bikaba Saa tanu z’amanywa za Kigali. Ntabwo abasore ba Paulo De Tarso Mirages, bagowe cyane kuko amaseti abiri ya mbere bayatsinze ku manota 24-11, 25-11.

Nyuma yo gutsindwa amaseti abiri ya Mbere, ikipe y’Igihugu ya Gambia ntabwo yigeze icika intege kuko yagarukanye imbaraga muri seti ya Gatatu ariko binahurirana n’impinduka umutoza Paulo yari yakoze ubwo yakuragamo abakinnyi benshi babanzamo, maze Gambia itsinda iyi seti ku manota 25-20.

Gutsindwa iseti ya Gatatu, byahise bishyira u Rwanda ku gitutu kuko Gambia yahise ibona ko byose byashobokaga n’ubwo abasore b’u Rwanda barwimanye bakayitsinda ku manota 26-24.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’u Rwanda, Paulo De Tarso Mirages, yemera ko habayeho gusuzugura ikipe ya Gambia bigatuma bayigarura mu mukino ariko kuri uyu munsi ashimira abasore uko bitwaye bakabasha gutsinda umukino.

Sibomana Placide uzwi nka Maddson unafite uburambe buruta ubw’abandi bose bari kumwe mu kipe y’Igihugu, ahamya ko habayeho kwirara ubwo bari bamaze kubona amaseti 2-0 ndetse ari na byo byatumye Gambia ibagarukana ariko akishimira ko we na bagenzi be babashije kwegukana iyi ntsinzi.

Mu itsinda rya D u Rwanda ruherereyemo, ruzagaruka mu kibuga ku munsi w’ejo Saa tanu z’amanywa za Kigali. Undi mukino wabaye muri iri tsinda, ni uwahuje Maroc yatsinze Sénégal amaseti 3-0.

Imbaraga zari zose uyu munsi!
Maroc yatsinze umukino wa yo wa Kabiri
U Rwanda ruzahura na Sénégal
Abasore bari hejuru uyu munsi

HABIMANA SADI/UMUSEKE i Cairo mu Misiri

- Advertisement -