Volleyball: Amakipe 11 azitabira Kirehe Open Tournament

Mu irushanwa ry’umukino w’intoki wa Volleyball ritegurwa n’Akarere ka Kirehe gafatanyije n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’intoki wa Volleyball, FRVB, Kirehe Open Tournament, amakipe 11 ni yo yemeje ko azitabira.

Harabura amasaha make ngo Abanya-Kirehe baryoherwe no kubona amakipe akina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mukino wa Volleyball.

Ni mu irushanwa ryiswe ‘Kirehe Open Tournament’, rigiye gukinwa ku nshuro ya ryo ya Gatatu.

Amakipe 11 yamaze kwemeza ko azaryitabira, ni: Kirehe VC, Police VC, Kepler VC, Gisagara VC, KVC, APR VC, na REG VC. Mu bagore hazitabira: IPRC-Kigali, RRA, APR na Police.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakinwa tariki ya 23-24 Nzeri mu Karere ka Kirehe.

Amakipe 11 arimo arindwi y’abagabo n’ane y’abagore, ni yo azitabira Kirehe Open Tournament
Umwe mu bakinnyi Kepler VC izifashisha
Harabura umunsi umwe ngo iri rushanwa rikinwe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW