Volleyball: Ikipe y’Igihugu iri mu Misiri ikomeje kwimana u Rwanda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball y’abagabo, yitwaye neza imbere ya Sénégal mu mukino w’umunsi wa Gatatu mu gikombe cya Afurika kiri kubera i Cairo mu Misiri, iyitsinda amaseti 3-0.

Ni umukino watangiye Saa tanu z’amanywa za Kigali, bikaba Saa sita z’amanywa za Cairo. Abasore b’u Rwanda, baje muri uyu mukino bifitiye icyizere nyuma yo gutsinda Gambia amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa Kabiri w’iri rushanwa.

Umutoza w’u Rwanda, Paulo De Tarso Miragres, nta kosa yigeze akora kuko yabanjemo abakinnyi be beza batandatu bari bayobowe na Dusenge Wicklif na bagenzi be.

Iseti ya Mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-21, iya Kabiri ruyitsinda kuri 25-16 mu gihe iya Gatatu rwayitsinze kuri 25-17. Gutsinda uyu mukino, bisobanuye ko abasore b’u Rwanda biyongereye amahirwe yo kutazahura n’ikigugu mu mikino ya 1/8 izatanga ikipe zizerekeza muri ¼.

Nyuma y’umukino, Umunya-Brésil utoza u Rwanda, Paulo De Tarso Miragres yanyuzwe cyane n’uko abasore be bitwaye ariko ikirenze kuri ibyo anyurwa n’uburyo babaye umwe cyane kuri uyu mukino agereranyije n’uko mu yindi mikino byari bimeze.

Ati “Ni ibyishimo kuri uyu munsi, kuko abasore bagerageje gukina ibyo nifuzaga ko dukina uyu munsi. Twakinnye n’ikipe nziza ariko twifuzaga kurangiza umukino hakiri kare kandi babikoze. Ikirenze kuri ibyo, nanyuzwe cyane n’imyitwarire y’abakinnyi kuri uyu munsi kuko babaye ikipe, babaye umwe cyane yaba uwari mu kibuga n’uwari hanze, ugereranyije n’imikino yindi twakinnye.”

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Dusenge Wicklif, yavuze ko n’ubundi amahirwe yari ku ruhande rw’u Rwanda cyereka iyo bayarekura, ariko ashima uko we na bagenzi be bitwaye kuri uyu munsi.

Ati “Sénégal ntabwo ari ikipe ikomeye ku buryo twavuga ko bari kudutsinda. Amahirwe yari ayacu. Twabigezeho. Twabanje kureba amashusho y’umukino bakinnye na Maroc. Birafasha cyane kureba amashusho y’ikipe muba mugiye gukina kuko bibafasha kureba ibyo mukosora.”

Dusenge yavuze ko ikindi bari bakosoye, ari ukutirara nk’uko byagenze ubwo batsindaga Gambia amaseti abiri ya mbere ariko iya Gatatu bakayitakaza bitewe no gusa nko kwirara byagaragaye, avuga ko uyu munsi batari biteguye kurekura.

- Advertisement -

U Rwanda rwahise rubona itike ya 1/8, rugomba gutegereza imikino yose y’amatsinda ikarangira kugira ngo rumenye ikipe bazahura muri iki Cyiciro. Bisobanuye ko ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2023 ari ikiruhuko ahubwo abasore bazakora imyitozo gusa. Abasore b’u Rwanda, bazahura n’ikipe izaba iya Gatatu mu itsinda B ririmo Tunisie, Mali, Tanzania na Chad. Mu gihe baba bakomeje muri ¼, amahirwe menshi ni ukuzahura na Misiri iri mu rugo.

Abasore bongeye kwimana u Rwanda

HABIMANA SADI/UMUSEKE i Cairo mu Misiri