Volleyball: U Rwanda rugiye guhatanira umwanya wa Gatanu mu gikombe cya Afurika

Nyuma yo kubura amahirwe yo kugera muri ½ cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yisanze igomba gucakirana na Tunisie.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo habaye imikino yo guhatanira imyanya hagati y’uwa Gatanu kugeza ku wa Munani.

U Rwanda rwasezerewe na Algérie muri ¼, rwahuye na Chad yatsinzwe na Libya muri icyo cyiciro, maze rutsinda uyu mukino mu buryo bworoshye ku maseti 3-0 [25-21, 25-18 na 25-20].

Mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsindaga Chad, iya Tunisie yo yatsindaga Maroc amaseti 3-0. Bisonaye ko izi kipe zombi zizahatanira umwanya wa Gatanu ku munsi w’ejo. Izatsindwa izahita ijya ku mwanya wa Gatandatu mu gihe izatsinda izafata uwa Gatanu.

Mbere yo kuza muri iri rushanwa, u Rwanda rwari rufite umwanya wa Gatandatu, ubu ruri kurwana no kwigira imbere.

Impamvu yo gukina amakipe ashaka imyanya, ni ukugira ngo Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB, ibone uko ikora urutonde rw’uko ibihugu bihagaze. Ni urutonde rukorwa muri buri myaka ibiri.

U Rwanda rugiye guhatanira umwanya wa Gatanu

HABIMANA SADI/UMUSEKE i Cairo mu Misiri