Volleyball: U Rwanda rwabuze itike yo kujya muri 1/2

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagbo y’umukino w’intoki wa Volleyball, yatsinzwe na Algérie amaseti 3-0 mu mukino wa 1/4 w’igikombe cya Afurika kiri kubera mu Misiri.

Uyu mukino watangiye Saa munani za Kigali, ubera muri Cairo Stadium indoor halls complex ariko muri Hall ya Kabiri.

Ikipe y’Igihugu ya Algérie yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-18. U Rwanda rwatangiye neza mu iseti ya Kabiri ndetse rurayibora kubeza ku manota 24 ubwo Algérie yo yari ifite 19 ariko iva inyuma iyitsinda ku munota 27-25. Iya Gatatu na yo ntiyagoye Abarabu kuko bayitsinze ku manota 25-16.

U Rwanda rwahise rutakaza umukino gutyo, bituma ruzakina imikino yo guhatanira imyanya kuva kuri 5-8.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, irategeza kuzahura n’isezererwa hagati ya Libya na Chad zikina kuri uyu munsi.

Ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, ni ikiruhuko, mu gihe Abanyarwanda bazagaruka mu kibuga ku wa Mbere tariki 11 Nzeri.

Abasore b’u Rwanda bayoboye ku iseti ya Kabiri ariko barayitakaza
Batanze byose ariko ntiwari umunsi mwiza kuri bo
Iseti ya Kabiri yabaye ndende
Block za Algérie zari ku rwego rwo hejuru

HABIMANA SADI/UMUSEKE i Cairo mu Misiri