Nyuma yo gusezerera ikipe y’Igihugu ya Tanzania, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo, yahise ibona itike yo kujya muri ¼ cy’irushanwa ry’Igikombe cya Afurika riri gukinirwa mu Mujyi wa Cairo mu Misiri.
Ni umukino watangiye Saa sita z’amanywa zo mu Rwanda, bikaba Saa saba z’amanywa za Cairo mu Misiri. Nyuma yo gutsinda ikipe y’Igihugu ya Sénéga, abasore b’u Rwanda bakoze ibyo bari basabwaga bongera kurwimana.
Iseti ya Mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-22, iya Kabiri ruyitsindwa ku manota 27-29 ya Tanzania, iya Gatatu ruyitsinda ku manota 25-21, mu gihe iya Kane rwayitsinze kuri 25-12.
Kubona iyi ntsinzi, byahise bituma ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ikatisha itike yo kuzakina imikino ya ¼ ku munsi w’ejo tariki 9 Nzeri Saa munani z’amanywa zo mu Rwanda.
Izahura n’ikipe ya Algérie yatsinze Ghana amaseti 3-0. Uyu mukino wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Misiri, Alfred Gakuba Kalisa, attaché militaire, Col Frank Bakunzi n’abandi bakora muri Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW i Cairo mu Misiri