Amavubi ashobora gutozwa n’Umudage

Nyuma yo gutandukana na Carlos Alòs Ferrer watozaga ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, haravugwa umutoza mushya ukomoka mu gihugu cy’u Budage.

Kugeza ubu nta cyo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, riratangaza ku kijyanye n’umutoza mushya uzatoza Amavubi.

Gusa amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Torsten Frank Spittler ukomoka mu Budage, ari we ushobora guhabwa aka kazi, ndetse ko ibiganiro na Minisiteri ya Siporo bisa n’ibyarangiye hasigaye kumutangaza gusa.

Uyu mutoza yabaye Umuyobozi wa Tekinike muri Mozambique (Technical Director) no muri Sierra Leone. Ubu ni umukozi muri Bayern Munich.

N’ubwo havugwa uyu Mudage, abandi barimo mugenzi we, Antoine Hey wigeze gutoza Amavubi, Didier Gomez Da Rosa watoje Rayon Sports, Simba SC n’izindi, bavuzwe mu basabye akazi ko gutoza Amavubi.

U Rwanda ruzakina imikino ibiri mu kwezi gutaha, ya Zimbabwe na Afurika y’Epfo mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026.

Umudage, Frank ashobora guhabwa akazi ko gutoza Amavubi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW