André Landeut yiyongereye ku bashobora gutoza Rayon Sports

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, ari ku rutonde rw’abatoza bazavamo uzahabwa akazi ko gutoza Rayon Sports.

Mu minsi mike ishize, ni bwo Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko biciye mu bwumvikane bw’impande zombi, iyi kipe yamaze gutandukana n’umutoza Yamen Zelfani wayitozaga.

Aya makuru akimara gutangazwa, abatoza batandukanye bahise basaba akazi ko gusimbura uyu munya-Tunisie.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko mu basabye aka kazi, harimo n’Umubiligi watoje Kiyovu Sports, Alain-André Landeut utari mu Rwanda ubu.

Uyu mutoza wavuye mu Rwanda ataratsindwa na Rayon Sports na rimwe, yahavuye yegukanye igikombe cya Made in Rwanda yatwaye atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Landeut ni muntu ki?

• Afite UEFA A&B

• Afite ibyangombwa byo kurambagiza abakinnyi (Scouting)

• Yigeze gushingwa gushakira abakinnyi ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi (scouting)

- Advertisement -

Landeut yatoje amakipe atandukanye:

Mu zo yatoje harimo ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 19 ya RSC Anderlecht, aca muri DCMP yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ahatwara igikombe cy’Igihugu, Coupe du Congo.

Yatoje Santoba FC na Satellite FC zo muri Guinéa Conakry, Berekum Chelsea FC yo muri Ghana, CIK Kamsar FC yo muri Guinéa Conakry.

Ari kumwe na AS Kaloum yo muri Guinéa Conakry, yegukanye igikombe cya shampiyona. Yatoje kandi zimwe mu kipe z’iwabo nka RSC Anderlecht y’Abatarengeje imyaka 19, Union Saint Gilloise y’Abatarengeje imyaka 19 n’iy’abatarengeje imyaka 17. Yatoje kandi Royal White Star Bruxelles yo mu Bubiligi.

Yabereye umutoza mukuru ikipe ya Kiyovu Sports ndetse anayibera Ushinzwe ibikorwa bya Siporo, Sporting Director mu gihe yayimazemo.

Muri Kiyovu Sports yegukanye igikombe cya Made In Rwanda
Muri DCMP yegukanye igikombe cy’Igihugu
Yaciye muri RSC Anderlecht y’Abatarengeje imyaka 19
Yaciye mu makipe atandukanye manini

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW