APR FC yasobanuye iby’imvune ya Pitchou

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, bwasobanuye ko imvune ya Nshimirimana Ismaël Pitchou, idakomeye ndetse azakomezanya akazi n’abandi.

Ni imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona, wahuje APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ubwo umukino wari ukiri mu gice cya Mbere, Muhire Kevin wa Rayon Sports yakandagiye ku gatsitsino ka Nshimirimana Ismaël Pitchou ndetse avanwa mu kibuga acumbagira.

Ikipe ya APR FC ibicishije ku rukuta rwa X (Twitter), yamaze impungenge abakunzi b’iyi kipe, itangaza ko uyu mukinnyi ameze neza.

Bati “Ku bw’amahirwe, imvune ya Pitchou nta bwo yari ikomeye. Kuri ubu ameze neza kandi aritegura gusubukura imyitozo ejo ku wa Kabiri.”

Uyu musore ukina hagati mu kibuga, yari amaze ikindi gihe ari hanze y’ikibuga nyuma y’imvune yari yagiriye i Rubavu ubwo ikipe y’Ingabo yakinaga umukino wa shampiyona na Marines FC.

Pitchou yakandagiwe ku gatsitsino na Muhire Kevin
Pitchou yavuye mu kibuga acumbagira
Yahise ahabwa ubuvuzi bw’ibanze


HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW