Bigirimana Abedi yahesheje Police amanota atatu

Ibifashijwemo n’Umurundi, Bigirimana Abedi, ikipe ya Police FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Uyu mukino wagombaga gutangira Saa cyenda zuzuye z’amanywa ariko watangiye zirenzeho iminota ibiri, kuko habanje gufatwa umunota umwe wo Kwibuka Ndayisaba Jean Damascène wayoboye AS Muhanga ariko witabye Imana.

Abatoza bombi babanje gucungana, buri kipe ibanza gucunga izamu rya yo, cyane ko Mashami na Casa Mbungo buri umwe azi amayeri y’imikinire y’undi.

Ikipe y’Abashinzwe Umutekano, ni yo yari inyotewe amanota cyane kurusha iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, bijyanye n’ibishorwa mu makipe yombi.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi ariko AS Kigali igaragaza inyota yo gushaka igitego kurusha Police FC.

Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ndetse abakinnyi bakorerana amakosa menshi ku mpande zombi, yashoboraga no kuvamo ikarita z’umutuku ariko umusifuzi Twagirumukiza Abdoul-Karim agerageza kuborohera.

Ku munota wa 60, umutoza wa AS Kigali yakoze impinduka, akuramo Nyarugabo Moï na Nishimwe Blaise, basimburwa na Ishimwe Fiston na Osaluwe Oliseh.

Nyuma y’izi mpinduka za AS Kigali, Mashami Vincent na we yahise akuramo Nsabimana Eric, Mugisha Didier na Rutanga Eric, basimburwa na Mugenzi Bienvenu, Chukwuma na Ndahiro.

Ikipe ya Police FC yahise itangira gusatira cyane, ndetse ku munota wa 73, Ngabonziza Pacifique yarekuye ishoti rikomeye yatereye kure ariko rikubita igiti cy’izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves.

- Advertisement -

Casa Mbungo yongeye gukora impinduka ku munota wa 80 w’umukino, akuramo Benedata Janvier wakinishijwe ku ruhande rw’iburyo uyu munsi, asimburwa na Iyabivuze Osée wasabwaga gufasha ikipe ye kubona igitego ariko biba iyanga.

Amakipe yombi yakomeje gukina yirwanaho, ariko akagozi ka AS Kigali gacika ku munota wa 88 ubwo Bigirimana Abedi yatsindiraga Police FC igitego cy’umutwe maze Kimenyi Yves ntiyamenya aho umupira uciye.

Nyuma yo kubona igitego, ikipe y’Abashinzwe Umutekano yakomeje kugicunga, cyane ko umukino wari kugana ku musozo, birangira yegukanye amanota atatu y’umunsi wa Gatandatu.

Gutsinda kuri iyi kipe itozwa na Mashami Vincent, byatumye ikipe ye yuzuza amanota 10, mu gihe itozwa na Casa yagumanye umunan ifite.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

AS Kigali XI: Kimenyi Yves, Akayezu Jean Bosco, Hakizimana Abdoul-Karim, Bishira Latif, Ndayishimiye Thierry, Benedata Janvier, Ntirushwa Aimé, Nishimwe Blaise, Nyarugabo Moïse, Rucogoza Eriasa na Erisa Ssekisambu.

Police FC XI: Rukundo Onesime, Chami Carnot, Rutanga Eric, Ndizeye Samuel, Kwitonda Ally, Ngabonziza Pacifique, Hakizimana Muhadjiri, Savio Nshuti Dominique, Bigirimana Abedi, Mugisha Didier na Nsabimana Eric.

Rutanga Eric ubwo yari ahanganye na Benedata wa AS Kigali
Erisa Ssekisambu ntako atagize ariko igitego kirabura
Benedata Janvier yakinishijwe ku ruhande uyu munsi
Nishimwe Blaise wa AS Kigali ntabwo yagize umunsi mwiza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW