Didier Drogba ategerejwe i Kigali

Didier Yves Tébily Drogba, Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka muri Côte D’Ivoire ategerejwe i Kigali mu nama mpuzamahanga y’ubukerarugendo.

Kuva tariki ya 1 kugeza tariki 3 Ugushyingo uyu mwaka muri Kigali Convention Center, hazabera Inama mpuzamahanga y’ubukerarugendo, World Travel and Tourism Council – WTTC), izaba iba ku nshuro ya 23.

Iyi nama izahurizahamwe abantu batandukanye ku Isi, izitabirwa na Didier Drogba wabaye umukinnyi ukomeye mu mupira w’amaguru ndetse akaba ari na rutahizamu w’ibihe byose w’ikipe y’igihugu ya Côte D’Ivoire n’ibitego 65 mu mikino 105 yakinnye hagati ya 2002 na 2014.

Abateguye iyi nama bavuga ko Didier Drogba azatanga ikiganiro agaruka ku rugendo rwe kugeza abaye umukinnyi ukomeye, bijyanye n’insanganyamatsiko y’iyi nama, “Twubake inzira igana ku hazaza harambye”.

Inama ngarukamwaka ya WTTC ihuriza hamwe abayobozi ba za guverinoma zitandukanye ndetse n’abo mu bigo bikomeye mu Isi birimo iby’ubwikorezi, iby’ubucuruzi bisanzwe bigira uruhare runini mu rwego rw’ubukerarugendo.

Ibi bigamije, gutuma abari muri uru rwego bahuza imbaraga mu gutuma ubukerarugendo burushaho kuba urwego rwihagazeho, kugira umutekano ndetse no kurushaho kugira iterambere rirambye mu gihe kizaza.

Didier Drogba yayoboye ibirori byo gutanga Ballon d’Or byabereye i Paris

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW