Ferwafa iri guhugura abarimo Kanamugire Aloys

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, rifatanyije n’abatoza bo muri Bayern Munich, ryatangiye guhugura abatoza 22 barimo ufatwa nk’umwarimu wa bo, Kanamugire Aloys.

Guhera ku wa Mbere tariki ya 9 kugeza tariki ya 14 Ukwakira, hari kuba amahugurwa yitabiriwe n’abatoza 22 batoza umupira w’amaguru. Aba bari gutozwa n’impuguke zaturutse mu kipe ya Bayern Munich ifitanye ubufatanye n’u Rwanda.

Abatoza barimo guhugurwa, haragaragaramo abasanzwe ari abarimu b’abatoza nka Kanamugire Aloys, Rutsindura Antoine, Hitimana Thierry, Jimmy Mulisa n’abandi barimo Seninga Innocent.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abatoza bamwe bakiri kuzamuka muri uyu mwauga. Aba bazavamo abazahabwa akazi ko gutoza abana batoranyijwe kuzaba bari mu Academy ba Bayern Munich izaba iri mu Rwanda. Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko hari abandi bari bayatumiwemo ariko batayitabiriye, barimo Nshimiyimana Eric.

Rafiki utoza Fatima WFC y’i Musanze
Kayisire Jacques ukora muri Minisiteri ya Siporo
Abatoza 22 ni bo bitabiriye aya mahugurwa
Kayihura Yussouf ari guhugurwa nawe
Mateso Jean de Dieu ari mu bari kongererwa ubumenyi
Sammy utoza Interforce, ari mu bari guhugurwa
Seninga Innocent ari guhugurwa
Bajya gushyira mu bikorwa ibyo baba bigishijwe
Abatoza baturutse muri Bayern Munich, ni bo bari gutanga aya mahugurwa
Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida, ari mu bari guhugurwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW