Grand Prix Chantal Biya: Umunyarwanda yegukanye Étape

Mu isiganwa ry’amagare rizenguruka Igihugu cya Cameroun, Grand Prix Chantal Biya ya 2023, Niyonkuru Samuel uri muri Team Rwanda, yegukanye agace ka Gatatu ahigitse Umunya-Slovakia wambaye umwenda w’umuhondo.

Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru mu gihugu cya Cameroun hari kubera isiganwa ry’amagare ryitirwa Umufasha wa Perezida wa Cameroon, Chantal Biya. Ni isiganwa rizenguruka iki Gihugu.

Kuri uyu munsi tariki  ya 5 Ukwakira, abasiganwa bahagurutse mu Mujyi wa  Ebolowa uherereye mu Majyepfo ya Cameroun, berekeza mu Mujyi wa Mengong ku ntera ingana n’ibirometero 104.2.

Abasiganwa uko ari 95, bahagurutse Saa Tatu za mu gitondo baje kugera ku murongo usoza, Umunyarwanda Niyonkuru Samuel ari we uri imbere kuko yakoresheje amasaha abiri iminota 22 n’amasegonda 34.

Undi Munyarwanda waje hafi ni Tuyizere Étienne, waje ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gusigwa amasegonda icyenda. Muhoza Eric yaje ku mwanya wa 10, Byukusenge Patrick aza ku mwanya wa 30, mu gihe Mugisha Moise yaje ku mwanya wa 32. Undi Munyarwanda witwaye neza, ni  Manizabayo Eric wegukanye igihembo cy’umuzamutsi mwiza nyuma yo kugira amanota 12.

Kugeza ubu ku rutonde   rusange, Umunya-Slovakia, Pavol  Rovder ni we uza ku mwanya wa mbere aho amaze gukoresha amasaha umunani iminota 43 n’amasegonda atanu.

Akurikiwe n’Umunya-Maroc, Khafi Oussama arusha amasegonda abiri, mu gihe ku mwanya wa gatatu haza Umunyarwanda, Niyonkuru Samuel na we  urushwa amasegonda abiri na Pavol wa mbere.

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira, ubwo bazaba basigawa mu gace ka Kane, abasiganwa bazahaguruka Sangmelima bajya Nvomeka ku ntera ya  Kilometero 96.3.

Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka Gatatu ka Grand Prix Chantal Biya
Umunya-Slovakia, Pavol Rovder aracyambaye umwambaro w’umuhondo
Manizabayo Eric yabaye umuzamutsi mwiza

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW

- Advertisement -