Habimana Sosthène na Bisengimana bagizwe abatoza ba U15

Umutoza mukuru w’ikipe ya Musanze FC, Habimana Sosthène n’umwungiriza wa Mashami Vincent, Bisengimana Justin bahawe akazi ko gutoza ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 15.

Ibi byatangajwe biciye mu ibaruwa yanditswe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, asabira uruhushya aba batoza guhera tariki ya 9 Ukwakira kugeza tariki ya 4 Ugushyingo.

U Rwanda ruzitabira imikino ya Cecafa y’abatarengeje imyaka 15 mu bahungu, izabera mu gihugu cya Uganda guhera tariki ya 21 Ukwakira kugeza tariki ya 4 Ugushyingo uyu mwaka.

Ferwafa yemeje ko izi ngimbi zitarengeje imyaka 15 zizatozwa na Habimana Sosthène nk’umutoza mukuru, akazungirizwa na Bisengimana Justin ndetse na Kabalisa Calliope uzaba ari umutoza w’abanyezamu.

Ntarengwa Aimable ukurikirana ubuzima bwa Police FC bwa buri munsi, ni we wahawe inshingano zo kuzaba areberera izi ngimbi.

Biteganyijwe ko guhera tariki ya 9 Ukwakira, ari bwo izi ngimbi zizatangira umwiherero.

Sosthène utoza Musanze FC, ni we uyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo. Yatoje amakipe arimo ikipe y’Igihugu y’Abagore, Etincelles FC n’izindi.

Habimana Sosthène yahawe inshingano zo gutoza ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 15
Bisengimana Justin azaba yungirije Habimana Sosthène

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW