Hasobanuwe ubwoko bw’imvune Kimenyi Yves yagize

Nyuma y’uko Kimenyi Yves agize imvune ikomeye ku mukino wahuzaga Musanze FC na AS Kigali kuri Stade Ubworoherane, hasobanuwe ubwoko bw’imvune uyu munyezamu yagize.

Ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023, kuri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze, habereye umukino wahuje Musanze FC yari yakiriyemo AS Kigali.

Uyu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona, wasize ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ihahombeye Kabiri nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 ikanavunikisha umunyezamu Kimenyi Yves.

Hari ku mupira yahuriyeho na rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor wahise anerekwa ikarita y’umutuku.

Nyuma y’imvune ikomeye y’uyu munyezamu, muganga wa AS Kigali, Rugumaho Arsène, yavuze ko yavunitse amagufa abiri kandi agomba kubagwa.

Ati “Kimenyi Yves yagize imvune y’amagufa abiri agize umurundi. (Tibia & Péroné). Ubutabazi bw’ibanze bwagenze neza. Agiye kubagwa i Kigali.”

Amakuru avuga ko, iyi mvune ya Kimenyi, ishobora gutuma amara hagati y’amezi ane n’atanu ari hanze y’ikibuga kuko amahirwe yagize ni uko amagufa atacikiye mu ruteranyirizo.

Kimenyi Yves yakuwe mu kibuga atumva

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW