Ingimbi zitarengeje imyaka 15 zirimbanyije imyitozo

Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi zitarengeje imyaka 15 zitegura kujya mu mikino ya Cecafa izabera muri Uganda, zikomeje gukaza imyitozo.

Guhera tariki ya 4 kugeza 18 Ugushyingo uyu mwaka, muri Uganda hazaba habera irushanwa rya Cecafa y’Ingimbi zitarengeje imyaka 15.

Abazahagararira u Rwanda muri iri rushanwa, bari gukorera imyitozo kuri Stade ya Bugesera, cyane ko bacumbitse muri La Palisse Hotel iherereye mu Karere ka Bugesera.

Habimana Sosthène na Bisengimana Justin bari gutoza izi ngimbi, bakomeje kuzongerera ubumenyi.

Ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira, Umuyobozi Ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Gérard Buscher, yaje gusura aba bana ndetse arabaganiriza.

Bari gukorera imyitozo kuri Stade ya Bugesera
Bakomeje gukaza imyitozo
Habimana Sosthène ni we mutoza mukuru w’iyi kipe
DTN na Hamim Ushinzwe amahugurwa muri Ferwafa, baje gusura izi ngimbi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW