Kayigamba Jean Paul ari kwitoreza mu kipe y’Abagore

Myugariro wo hagati, Kayigamba Jean Paul uherutse kwirukanwa muri Gorilla FC, ari gukora imyitozo muri AS Kigali Women Football Club itozwa n’umugore we.

Mbere y’uko umwaka w’imikino ushize urangira, ikipe ya Gorilla FC yasezereye abakinnyi barimo na Kayigamba Jean Paul wakunze kuvugwaho kudakora neza akazi ke kubera icupa.

Kuri ubu, uyu myugariro arimo gukora imyitozo muri AS Kigali WFC iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Uyu myugariro yaciye mu makipe arimo Musanze FC, Etincelles, Gorilla FC n’izindi. Aho yaciye hose, yagiye anengwa kudakora akazi neza bishingiye ku kunywa ibinyobwa bisembuye kuko Ruremesha Emmanuel wamutoje, yigeze kuvuga ko yamubuze yagiye kwinywera agacupa.

Mu 2018 ubwo Ruremesha yatozaga Etincelles FC y’i Rubavu, yavuze ko Kayigamba Jean Paul yavuye mu mwiherero akajya mu kabari nyamara bari bafite umukino ukomeye wa Rayon Sports.

Icyo gihe yagize ati “Kuba tutari dufite umukinnyi Kayigamba na byo byatugoye. Gusa navuga ko abatoza bo mu Rwanda dufite akazi gakomeye. Kuba umukinnyi azi ko ari we ugenderaho ari nkawe uhetse ikipe, yarangiza agasiba umwiherero akajya mu kabari akanywa inzoga akageza mu gitondo. Turacyafite kazi gakomeye.”

Iyi kipe itozwa na Mukamusonera Théogenie usanzwe ari umugore wa Kayigamba, yitoreza muri Kigali Pelé Stadium. Ni yo ibitse ibikombe byinshi bya shampiyona mu cyiciro cy’Abagore.

Kayigamba (wambaye ikoti rya Gorilla FC) ari gukora imyitozo muri AS Kigali WFC
Kayigamba Jean Paul ari kwitozanya na AS Kigali WFC
Kayigamba (uri inyuma ya Ndoli wa 4 mu bahagaze uhereye ibumoso) yakiniraga Gorilla FC mu 2021 ubwo yatozwaga na Ruremesha wamumundaga
Kayigamba (uri ibumoso) yakiniraga Etincelles mu 2018
Ruremesha yigeze gushinja ubusinzi Kayigamba

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW