Leta y’u Rwanda yemeje amasezerano yo kwakira igikombe cy’Isi cy’Abavetera

Leta y’u Rwanda yemeje amazerano y’ubufatanye hagati ya yo na EasyGroup EXP, yemerera u Rwanda kwakira irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru bamamaye.

Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ukwakira 2023, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu myanzuro y’iyi nama niho hasohotsemo ingingo ivuga ko Inama y’Abaminisitiri yagejejejweho Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na EasyGroup EXP.

Aya masezerano, yemerera u Rwanda kwakira irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru bamamaye cyane [Veteran Clubs World Championship-VCWC], azamara imyaka itatu ni ukuvuga muri 2024, 2025 na 2026.

Iki Gikombe cy’Isi kizakinirwa mu Rwanda muri Gicurasi 2024, kibere muri Stade Amahoro igeze ku kigero cya 70% yubakwa.

Inzira yo gutegura iki gikombe yatangiye guharurwa kuva mu Ukwakira 2022 ubwo abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago, bahuriye mu Mujyi wa Kigali, ahatangirijwe ibikorwa byo kumenyekanisha Veteran Clubs World Championship-VCWC byiswe “Legends in Rwanda.

Amakipe yose azitabira iri rushanwa, yamaze kumenyekana ndetse n’abazaba bayoboye amakipe barimo Charmaine Hooper uturuka muri Canada akazaba ayoboye ikipe y’Abakanyujijeho bakomoka muri Amerika ya Ruguru.

Amerika y’Epfo, izaba ifite Maicon Douglas uturuka muri Brésil nka kapiteni,
ndetse n’abandi barimo Umunyarwanda, Jimmy Gatete uzaba ari kapiteni w’abakinnyi bakomoka muri Afurika y’Amajyepfo n’i Burasirazuba.

Gatete Jimmy azaba ari kapiteni w’abakomoka muri Afurika y’Amajyepfo
U Rwanda ruzakira Igikombe cy’Isi cy’abakinnye ruhago

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW

- Advertisement -