Lionel Messi yavuze kuri Haaland na Mbappé

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi, ahamya ko Erling Haaland na Kylian Mbappé ari abakinnyi badasanzwe.

Ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023 mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, hatangiwe ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize 2022-2023.

Ni umuhango warangiye, Lionel Messi ahize bagenzi be, ahembwa Ballon d’Or ya Munani mu mateka ye.

Abajijwe ku bakinnyi babiri bamukurikiye, Erling Haaland ukinira Manchester City na Kylian Mbappé ukinira Paris Saint-Germain, yasubije ko ari abakinnyi b’abanyempano zidasanzwe.

Ati “Haaland na Mbappé? Ni abakinnyi babiri badasanzwe. Kylian nzi impano ye. Twakoranye imyitozo, tunakinana imikino. Nzi impano ye idasanzwe. Ni umukinnyi muto.”

Yongeyeho ati “Bombi uko ari babiri, ni abakinnyi bato bafite imbere heza. Njye mpamanya n’umutima wanjye ko bazaba ari bo begukana Ballon d’Or.”

Umukinnyi waje ku mwanya wa Kane, ni Kevin De Bruyne wa Manchester City. Mu cyiciro cy’Abagore, Aitana Bonmati wa FC Barcelona y’Abagore, ni we wahize bagenzi be.

Abandi bakinnyi bari mu icumi ba Mbere, ni Rodri wa Manchester City, Vinicius Junior n’abandi.

Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ya Munani
Erling Haaland yaje ku mwanya wa Kabiri
Kylian Mbappé yaje ku mwanya wa Gatatu
Aitana Bonmati wa FC Barcelona y’Abagore, yegukanye Ballon d’Or mu cyiciro cy’Abagore
Uko bakurikiranye ku rutonde

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -