Muri Étoile de l’Est byadogereye! Babiri beguye

Abari abayobozi babiri mu ikipe iterwa inkunga n’Akarere ka Ngoma, Étoile de l’Est, bamaze gusezera ku nshingano bafite kubera umwuka mubi uri muri iyi kipe.

Nyuma yo kubura umusaruro wo mu kibuga, ubu hakomeje gututumba umwuka mubi uri mu buyobozi bw’ikipe ya Étoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma.

Ku ikubitiro, uwari Visi Perezida w’iyi kipe, Sebikwekwe Cyprien, yandikiye Perezida w’ikipe amanyesha ko yeguye kuri izi nshingano.

Mu ibaruwa Sebikwekwe yanditse tariki ya 16 Ukwakira, yavuze ko azakomeza kuba hafi y’ikipe ariko avuga ko umwanya we wo gukorera ikipe ari muto.

Undi weguye ku nshingano ze muri iyi kipe, ni Bizimungu Philémon wari Umujyanama wa Komite Nyobozi y’ikipe. Iyi kipe ikomeje kubura umusaruro ndetse bishobora no kuyiganisha kuzasubira mu Cyiciro cya Kabiri.

Iyi kipe y’i Ngoma iri ku mwanya wa 13 n’amanota atandatu mu mikino irindwi ya shampiyona imaze gukina.

Sebikwekwe Cyprien wari Visi Perezida wa Étoile de l’Est yeguye
Ibaruwa y’ubwegure bwa Sebikwekwe Cyprien
Ibaruwa y’u ww gute bwa Bizimungu Philémon

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW