Police yakuye amanota kuri Muhazi United imerewe nabi

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Abashinzwe umutekano w’abantu n’ibintu, yatsinze Muhazi United ibitego 2-1 ibona amanota atatu y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona.

Ni umukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa ariko ikipe y’i Burasirazuba, yari yaje idafite kapiteni wa yo, Ndikumana Roméo uzwi nka Roumy.

Police FC itozwa na Mashami Vincent, ni yo yahabwaga amahirwe, cyane ko unagereranyije abakinnyi b’amakipe yombi.

Hakiri kare ku munota wa 25, Mugisha Didier yatsindiye Police igitego cya Mbere kuri penaliti, nyuma y’umupira wari ukozwe na ba myugariro ba Muhazi United.

Ikipe y’Igipolisi yari inyotewe kubona amanota, yakomeje gusatira ndetse biyiviramo kubona igitego ku munota wa 32 cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri.

Muhazi United izwiho guhererekanya neza, yakomeje kwima Police FC umupira, ndetse ibona igitego ku munota wa 45 cyatsinzwe na myugariro wo hagati, Dikoumé Kouyate Yvan Marcel.

Igice cya Mbere cyarangiye, Police FC iyoboye n’ibitego 2-1 ariko Muhazi ikomeza kugaragaza inyota yo kwishyura.

Mu gice cya Kabiri, ikipe y’Abashinzwe Umutekano, yagarutse ishaka gucunga ibitego bya yo ariko ikanyuzamo ikima umupira ibicishije kuri Hakizimana Muhadjiri na Nsabimana Eric Zidane ndetse na Mugisha Didier ukina mu busatirizi.

Muhazi United itigeze irekura, yakomeje gushaka uburyo bwo kubona igitego cyo kwishyura, ariko Ndizeye Samuel na Kwitonda Ally bari mu bwugarizi bw’Abashinzwe Umutekano, bakomeza gukina neza.

- Advertisement -

Mashami Vincent yakoze impinduka nyuma yo gukomeza gusatirwa cyane, akuramo Hakizimana Muhadjiri na Savio Nahuti Dominique, basimburwa na Mugenzi Bienvenu na Chukwuma.

Izi mpinduka zari zigamije gutuma iyi kipe yihutisha imipira igana imbere, kugira ngo Muhazi United itabasha kwegera izamu rya yo.

Police yakomeje gucunga ibitego bya yo, birangira yegukanye amanota atatu imbumbe y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona.

Indi mikino yabaye:

Amagaju FC 1-1 Kiyovu Sports

Marines FC 0-1 AS Kigali

Savio Nshuti Dominique ari mu bitwaye neza muri uyu mukino
Umukino wo wari ukomeye
Igitego cya Mbere cya Police FC cyatsinzwe ku munota wa 25
Mugisha Didier yatsinze igitego kuri penaliti
Hakizimana Muhadjiri yagoye ba myugariro ba Muhazi United
Ndizeye Samuel yari mwiza kuri uyu munsi
Abatoza ba Muhazi United bikomeje kuba bibi
Abakinnyi ba Police FC ubwo bishimiraga igitego cya Hakizimana Muhadjiri
Abakinnyi 11 Muhazi United yabanjemo
Abakinnyi 11 Police FC yabanjemo


HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW