Rayon Sports yagowe n’urugendo rw’i Rubavu

Ikipe ya Rayon Sports, yatsikiriye mu Karere ka Rubavu inganya na Marines FC ibitego 2-2 mu mukino w’ikirarane wa shampiyona.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda guhera Saa Cyenda z’amanywa. Abakunzi b’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, bari bagerageje guherekeza iyi kipe uko bashoboye n’ubwo iheruka kubabarizwa i Kigali na Al Hilal SC yo muri Libya.

Rayon Sports ntiyari ifite Kalisa Rashid, Hakizimana Adolphe, Aruna Moussa Madjaliwa. Aba bose baracyafite ibibazo by’imvune. Gusa Adolphe yari ari ku ntebe y’abasimbura.

Muri uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Kane wa shampiyona utarakiniwe igihe kuko Rayon Sports yari iri mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwa yo, CAF Conféderation Cup, iyi kipe y’Ingabo zirwanira mu mazi yari yitezweho gutanga akazi gakomeye nk’uko isanzwe ibikora.

Hakiri kare ku munota wa Kabiri gusa, Youssef Rharb yatsindiye Rayon Sports igitego cya Mbere ariko ibyishimo by’Aba-Rayons ntibyatinze kuko ku munota wa 18 Tuyishime Benjamin yaboneye Marines FC igitego cyo kwishyura.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yakomeje gushaka ikindi gitego ndetse biranayikundira ikibona ku munota wa 24 cyatsinzwe na Joackiam Ojera, maze Aba-Rayons bongera kwiterera ibicu.

Abasore ba Rwasamanzi bakomeje gukinana ishyaka bashaka kwishyura igitego, biza kubakundira ku munota wa 86 ubwo Gitego Arthur yabonye inshundura maze amakipe yombi yombi agabana amanota ku bitego 2-2.

Ibi byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa Karindwi n’amanota atandatu mu mikino ine ya shampiyona imaze gukina. Bisobanuye ko yo na APR FC zigifite undi mukino umwe w’ikirarane zitarakina.

Marines FC yo yagiye ku mwanya wa munani n’amanota atandatu mu mikino itanu imaze gukina. Iyi kipe y’Ingabo zirwanira mu mazi, yanganyaga n’ikipe ya Kabiri y’ikigugu nyuma yo kunganya na APR FC ibitego 2-2.

- Advertisement -
Youssef Rharb (ufite umupira), ni we wafunguye amazamu
Joackiam Ojera yatanze byose ariko atatu arabura
Ojera yagoye abakinnyi ba Marines FC nk’uko byari byitezwe
Charles Bbale yabuze izamu uyu munsi 
Ibyishimo ntibyatinze


HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW