Saida yatoranyijwe mu bazavamo abazatoza Academy ya Bayern Munich

Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi muri AS Kigali Women Football Club, Ntagisanimana Saida, yatoranyijwe mu batoza umunani bazavamo abazahabwa akazi muri Academy ya Bayern Munich iherereye mu Rwanda.

Guhera tariki ya 9 kugeza 14 Ukwakira, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, rifatanyije n’abatoza bavuye muri Bayern Munich, bahuguye abatoza 23 b’Abanyarwanda.

Aya mahugurwa, yari agamije kubongerera ubumenyi kugira ngo hanabonekemo abahabwa akazi ko gutoza abana batoranyijwe.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko mu batoza umunani batoranyijwe, hazavamo bane bazahabwa akazi muri iyi Academy ya Bayern Munich.

Abo barimo: Kanamugire Aloys, Seninga Innocent, Ntagisanimana Saida, Iragena Oscalie, Emmanuel, Rafiki, Muyenzi Dieudonné na Nsengiyumva François (Sammy).

Andi makuru avuga ko, abatoza b’abakobwa bari muri aba umunani, bombi uko ari babiri bafite amahirwe yo kubona aka kazi nihakurikizwa ihame ry’Uburinganire.

Abana batoranyijwe kuzaba muri iyi Academy, ni 50 bazafashwa kwiga umupira w’amaguru ndetse abatoranyijwe bahise bashakirwa ibisabwa byose birimo n’amashuri ndetse n’abandi bakozi bazabitaho.

Saida ni umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi muri AS Kigali WFC
Saida amaze iminsi akora amahugurwa yo kumwongerera ubumenyi
Seninga Innocent na Ntagisanimana Saida bari mu batoza umunani bazavamo bane bazahabwa akazi
Rafiki wa Fatima WFC ari mu bazavamo abazahabwa akazi
Sammy wa Interforce ari mu bazavamo abazahabwa akazi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW