Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo Koga ryateguwe n’ikipe ya Mako Sharks Swimming Club, ryiswe ‘Mako Sharks Swimming League’, yaje imbere y’ayari aturutse hanze y’u Rwanda.
Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 21 na 22 Ukwakira 2023, habaye imikino y’umunsi wa nyuma w’irushanwa rya Mako Sharks Swimming League.
Iyi mikino yabereye mu Kigo cy’ishuri cya Green Hills Academy, cyane ko ari na ho ikipe ya Mako Sharks Swimming Club isanzwe ikinira amarushanwa atandukanye.
Hari hatumiwe amakipe atandatu harimo na Mako Sharks Swimming Club yateguye irushanwa. Harimo amakipe ane yo mu Rwanda n’atatu aturuka muri Uganda, ariko hitabiriye abiri yo mu Rwanda n’atatu yo muri Uganda.
Umunsi wa nyuma wasize, ikipe ya Mako Sharks Swimming Club ibaye iya mbere, ikurikirwa na Kwetu Kivu Swimming Club y’i Rubavu. Ku myanya yakurikiye hajeho, Silverfin Academy yo muri Uganda, Hertz Swimming Club yo muri Uganda na Starlings Swimming Club yo muri Uganda.
Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks, Bazatsinda James, yavuze ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze kuva ritangiye mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko, intego nyamukuru ya Mako Sharks Swimming League, ari ukuzamura urwego rw’abakina umukino wo Koga ariko by’umwihariko abakiri bato.
Bazatsinda kandi, yanashimiye abafatanyabikorwa barimo ababyeyi b’abana bakina umukino wo Koga, batumye iri rushanwa rigenda neza kuva ritangiye kugeza rigeze ku musozo.
Abakinnyi bagera kuri 98 baturutse mu makipe atandukanye, ni bo bari bitabiriye imikino y’umunsi wa nyuma w’iri rushanwa.
- Advertisement -
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW