U Rwanda rwihariye ibihembo muri Mako Sharks Swimming League

Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo Koga ryateguwe n’ikipe ya Mako Sharks Swimming Club, ryiswe ‘Mako Sharks Swimming League’, yaje imbere y’ayari aturutse hanze y’u Rwanda.

Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 21 na 22 Ukwakira 2023, habaye imikino y’umunsi wa nyuma w’irushanwa rya Mako Sharks Swimming League.

Iyi mikino yabereye mu Kigo cy’ishuri cya Green Hills Academy, cyane ko ari na ho ikipe ya Mako Sharks Swimming Club isanzwe ikinira amarushanwa atandukanye.

Hari hatumiwe amakipe atandatu harimo na Mako Sharks Swimming Club yateguye irushanwa. Harimo amakipe ane yo mu Rwanda n’atatu aturuka muri Uganda, ariko hitabiriye abiri yo mu Rwanda n’atatu yo muri Uganda.

Umunsi wa nyuma wasize, ikipe ya Mako Sharks Swimming Club ibaye iya mbere, ikurikirwa na Kwetu Kivu Swimming Club y’i Rubavu. Ku myanya yakurikiye hajeho, Silverfin Academy yo muri Uganda, Hertz Swimming Club yo muri Uganda na Starlings Swimming Club yo muri Uganda.

Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks, Bazatsinda James, yavuze ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze kuva ritangiye mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko, intego nyamukuru ya Mako Sharks Swimming League, ari ukuzamura urwego rw’abakina umukino wo Koga ariko by’umwihariko abakiri bato.

Bazatsinda kandi, yanashimiye abafatanyabikorwa barimo ababyeyi b’abana bakina umukino wo Koga, batumye iri rushanwa rigenda neza kuva ritangiye kugeza rigeze ku musozo.

Abakinnyi bagera kuri 98 baturutse mu makipe atandukanye, ni bo bari bitabiriye imikino y’umunsi wa nyuma w’iri rushanwa.

- Advertisement -
Abana bitwaye neza bose barahembwe
Mako Sharks Swimming Club yegukanye umwanya wa mbere
Abana bishimiye ibihembo bahawe
Ni irushanwa ryarimo abakiri bato benshi
Abana bambitswe imidari y’ishimwe ku bw’imyanya babonye
Ababyeyi baherekezaga abana ba bo gufata ibihembo
Abana bitwaye neza barabihembewe
Umuyobozi wa Mako Sharks Swimming Club, Bazatsinda James yishimiye uko iri rushanwa ryagenze
Ni uku byari byifashe
Mako Sharks Swimming League yagaragayemo ubuhanga
Abato muri uyu mukino baratanga icyizere
Berekanye ubuhanga
Umukino wo Koga mu Rwanda urimo abato batanga icyizere
Barigaragaje
Abakiri bato bari benshi
Abato barigaragaje
Abakiri bato bari babukereye
Shema Maboko Didier ari mu babyeyi bafite abana bitabiriye irushanwa
Buri mubyeyi yari yaje gushyigikira umwana we
Ababyeyi ntibatengushye abana ba bo
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana ba bo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW