Umutoza Mubumbyi Adolphe agiye gukora ubukwe

Uwahoze ari umutoza mu kipe ya AS Kigali Women Football Club, Mubumbyi Adolphe uzwi nka Hugor, agiye gukorana ubukwe na Uwase Claudine bakundana.

Nyuma yo kumara igihe bakundana, Hugor na Uwase bamaze kwemeranya amatariki y’ubukwe bwa bo.

Nk’uko bigaragara mu butumire bahaye inshuti n’abavandimwe, ubukwe bwa Mubumbyi na Claudine buzaba tariki ya 16 Ukuboza 2023.

Ni nyuma y’uko muri Kanama, uyu mutoza yari yambitse impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore w’isezerano.

Uyu mutoza ufite Licence C CAF uri kwitegura kuzakorera B CAF vuba aha, yatoje ikipe ya Pepinière FC mbere y’uko yerekeza muri AS Kigali WFC. Asanzwe anafasha abakiri bato bitoreza ku kibuga giherereye ku Ruyenzi.

Umuhango wo kwambika impeta Claudine, wari urimo inshuti za hafi za Hugor
Mubumbyi na Claudine bamaze igihe bakundana
Ubutumire bw’ubukwe bwa Mubumbyi na Uwase

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW