Volleyball: FRVB igiye guhugura abatoza mu mashuri

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, ribifashijwemo n’abatoza b’ikipe y’Igihugu, ryageneye amahugurwa abatoza batoza uyu mukino mu mashuri.

Uko iminsi yicuma, ni ko umukino wa Volleyball mu Rwanda ugenda uzamuka ndetse utanga icyizere ko mu gihe kitarambiranye u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu biyoboye Afurika muri uyu mukino.

Ibi bijyana n’uko abashinzwe kureberera uyu mukino, bakomeje guhanga amaso mu bakiri bato kandi bikanatanga umusaruro.

Aha ni ho FRVB yafashe ingamba zo kujya yongerera ubumenyi abatoza umukino wa Volleyball mu byiciro bitandukanye, uhereye mu bawutoza mu bigo by’amashuri uhereye mu abanza ukageza muri Kaminuza.

Nk’uko bigaragara mu butumire bwahawe abatoza mu bigo by’amashuri, FRVB yabamenyesheje ko ibatumiye mu mahugurwa ataganyijwe kuba guhera ku wa Gatanu tariki ya 6-8 Ukwakira 2023. Azabera muri Salle ya Minisiteri ya Siporo iherereye ku cyicaro gikuru cy’iyi Minisiteri.

Ni amahugurwa biteganyijwe ko azatangwa n’umutoza mukuru w’ikipe z’Igihugu zombi [Abagabo n’abagore], Paulo De Tarso n’umwungiriza we, Ntawangundi Dominique.

Abazakora aya mahugurwa, basabwe kwiyandikisha batanze ibihumbi 25 Frw. Aya mafaranga ni azabafasha mu minsi itatu bazamara bari guhugurwa kuko ni yo bazaryamo bakananywamo muri icyo gihe bazamara.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira guhera Saa saba z’amanywa kugeza Saa saba n’igice, hazaba hari gukorwa isomo rya Mbere rizaba rinakubiyemo kwibwirana no kwandika abazahugurwa.

Isomo rya Kabiri rikazatangira Saa munani z’amanywa kugeza Saa kumi z’amanywa. Irya Gatatu rikazatangira Saa kumi n’imwe n’igice kugeza Saa moya n’igice z’ijoro.

- Advertisement -

Uko amasomo yandi azatangwa kugeza hasojwe amahugurwa:

Umunsi wa Kabiri:

Guhera Saa tatu kugeza Saa tanu z’amanywa, hazaba hatangwa isomo rya Kane Saa tanu n’iminota 15 kugeza Saa saba na 15 z’amanywa, hazabaha hatangwa isomo rya Gatanu, hanyuma Saa saba na 15 kugeza Saa munani z’amanywa hazafatwe ifunguro ry’amanywa.

Guhera saa munani kugeza Saa kumi z’amanywa, hazaba hatangwa isomo rya Gatandatu, hanyuma guhera Saa kumi n’igice kugeza Saa kumi n’ebyiri n’igice z’ijoro, hazabe hatangwa isomo rya Karindwi.

Umunsi wa Gatatu:

Guhera Saa mbiri za mu gitondo kugeza Saa yine z’amanywa, hazaba hatangwa isomo rya Munani. Guhera Saa yine kugeza Saa sita z’amanywa, hazaba hatangwa isomo rya Cyenda. Guhera Saa sita kugeza Saa saba z’amanywa hazaba hafatwa ifunguro.

Guhera Saa saba kugeza Saa munani z’amanywa, hazaba hatangwa isomo rya Cumi ari na ryo rya nyuma ari na bwo hazaba hasozwa aya mahugurwa.

Gahunda y’imyitozo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW