Yasser Arafat yasinyiye ikipe yo muri Iraq

Umurundi, Tuyisenge Yasser Arafat uherutse mu kipe ya Musanze FC, yasinyiye ikipe ya Masaffi Al-Jonob Sport Club yo mu gihugu cya Iraq.

Nyuma yo gutandukana na Musanze FC, Yasser Arafat yahisemo kwerekeza mu gihugu cya Iraq kuhakomereza akazi.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko uyu Murundi yasinye amasezerano y’umwaka umwe, ahabwa ibihumbi 25$ n’umushahara w’ibihumbi 5$. Uyu mukinnyi azishyurirwa inzu yo kubamo ndetse anahabwe imodoka izajya imujyana mu myitozo.

Masaffi Al-Jonob Sport Club, ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Iraq.

Uretse kuba Yasser yasinye amasezerano y’umwaka umwe, ni amasezerano ashobora kongerwa bitewe n’umusaruro azatanga.

Yasser Arafat yatangiye akazi muri Iraq

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW