Abakobwa ba AS Kigali y’Abagore banze gukora imyitozo

Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali Women Football Club, banze gukora imyitozo batarahabwa umushahara baberewemo n’ubuyobozi bw’ikipe.

Iyo mu Rwanda havuzwe ruhago y’Abagore, humvikana ikipe ya AS Kigali WFC ariko ikomeje kwivangira uyu mwaka ishobora kuzakama ikimasa.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ikomeje kuvugwamo ibibazo by’imishahara y’abakinnyi n’uduhimbazamusyi twa bo.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko ku wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo, abakinnyi banze kujya gukora imyitozo nyamara hari hakodeshejwe imodoka ibajyana ku kibuga cyo mu Rugunga ahazwi nko kuri malaria.

Aba bakinnyi baberewemo umushahara w’ukwezi gushize ariko n’uku k’Ugushyingo kwamaze kwikubitamo.

Uretse uyu mushahara baberewemo kandi, banafitiwe uduhimbazamusyi tw’imikino itandukanye batsinze irimo n’Igikombe cy’Amahoro n’icya Super coupe begukanye batsinze Rayon Sports.

Kimwe mu byatumye aba bakinnyi bagumuka, ni uburyo umukozi w’ikipe witwa Djuma Halufane uzwi nka Kibaza, yagiriye inama ubuyobozi bwo gukoresha amafaranga y’Igikombe cy’Amahoro nyamara abakinnyi ntibahabwe agahimbazamusyi ka bo.

Abakinnyi bakimenya aya makuru, bahise bagira umujinya w’umuranduranzuzi watumye bavuga ko nibadahabwa ibyo baberewemo n’ubuyobozi batazasubira mu myitozo.

Nyamara n’ubwo hakomeje kuvugwamo ibi bibazo, AS Kigali WFC izajya gusura Gakenke WFC ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo mu mukino w’umunsi wa Karindwi wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore.

- Advertisement -

Iyi kipe y’Umujyi iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 16 mu mikino itandatu imaze gukinwa muri iyi shampiyona. Ikurikirwa na Rayon Sports WFC banganya amanota ariko bagatandukanywa n’ibitego buri kipe izigamye.

Bavuze ko bazagaruka mu myitozo bahembwe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW