APR FC yakoze impinduka mu buyobozi

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwemeje ko Masabo Michel atakiri Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe.

Ni umwanya yari amazeho imyaka itatu, kuko yawugiyeho mu 2020 ubwo hari n’abandi bayobozi bari bahinduriwe inshingano muri iyi kipe.

Ibicishije kuri X (Twitter), ikipe ya APR FC yashimiye Masabo Michel ku nshingano zikomeye yari amazemo imyaka itatu.

Rimwe mu mazina akomeje kuvugwa nk’umusimbura kuri uyu mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bw’iyi kipe, haravugwa Mukasa Jean Marie Vianney usanzwe ari umukunzi wa Kiyovu Sports.

Masabo Michel ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa APR FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW