Basketball: Intoranywa z’u Rwanda zigiye guhura n’iz’i Burundi

Biciye mu irushanwa ryateguwe n’Ikigo kizwiho gutegura ibirori bitandukanye byibanda kuri Siporo, B&B Sports Agency, abakinnyi beza ba shampiyona y’u Rwanda ya 2023 n’abeza ba shampiyona y’u Burundi ya 2023, bagiye guhatanira arenga miliyoni 3 Frw.

Ku wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo muri BK Arena, habaye ikiganiro cyahuje itangazamakuru ndetse n’izindi nzego zitandukanye zasobanuraga ibijyanye n’imikino ibiri ya Basketball izahuza ababaye beza muri shampiyona y’u Rwanda ya 2023 na bagenzi ba bo b’i Burundi.

Iyi mikino yashyizwe mu irushanwa ryiswe ‘Basketball The Best Rwanda & Burundi.’

Buri kipe izaba ifite abakinnyi 24 bazavamo 12 beza, ari na bo bazakina imikino ibiri ya tariki ya 2 na tariki ya 9 Ugushyingo 2023.

Umukino ubanza uzabera mu Mujyi wa Bujumbura ku kibuga cya département des Sports, uwo kwishyura uzabere BK Arena.

Umuhango wo gusobanura uko iki gutekereza cyane, warimo Mugwiza Désire uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball, Ferwaba, Umuyobozi Mukuru wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’abandi.

Ati “Iki ni igikorwa cyongera imikino ku bakinnyi ba Basketball baba bari mu biruhuko. Ni akanyabugabo kuri Federasiyo kuko ni igikorwa ngarukamwaka ndetse kigiye guhuza Federasiyo z’ibihugu byombi u Rwanda n’u Burundi twirengagije za FIBA dusanzwe duhuriramo.”

Mugwiza yongeyeho ko bifuza ko iki gikorwa kizaguka kikagirwa icy’akarere k’Uburasirazuba bwa Afurika kikazajya cyitabirwa n’ibihugu birenze u Rwanda n’u Burundi gusa.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désire, yavuze ko iki gikorwa ari inyamibwa kandi kizafasha cyane abakinnyi b’Ibihugu byombi.

- Advertisement -

Yagize ati” Ni abakinnyi 12 batoranyijwe mu beza nk’uko mwabyumvise ariko turifuza ko kizaguka kikaba icya Afurika y’i Burasirazuba nka Zone V. Bizatuma irushanwa ryacu na Shampiyona izamuka cyane kuko buri wese abaza yifuza gukora mu beza n’Ibihugu byombi.”

Perezida wa FERWABA kandi, yahishuye ko iki gikorwa kizaba ngarukamwaka kandi umwaka utaha ku nshuro ya cyo ya Kabiri kizitabirwa n’icyiciro cy’abagore hanyuma nyuma y’imyaka itatu hazarebwe n’abandi bakongerwamo.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu gihugu cy’u Burundi, Febabu, Apotre Manirakiza Jean Paul, yavuze ko banejejwe cyane no gutegura irushanwa ryerekana uhiga undi hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Ati” B&B Sports Agency ifite kudufasha kumenyekanisha umukino wa Basketball hagati y’ibihugu byombi. Bagiye kandi kudufasha kuzamura urwego rwa Shampiyona zacu kuko abakinnyi bazajya bakina Shampiyona bifuza kuza mu beza bazitabira iri rushanwa.”

Manirakiza yavuze kandi ko iri rushanwa ryatangiye gukurura abandi bafatanyabikorwa b’Amashyirahamwe ya Basketball mu Karere u Rwanda n’u Burundi biherereyemo, ndetse bifuza kuryitabira mu rwego rwo guteza imbere Basketball mu bihugu bya bo.

Ati “Twifuza ko Basketball iba ururimi ruhuza abantu cyane cyane hano iwacu mu Karere k’Uburasirazuba bwa Afurika aho abikorera bazana ibikorwa bya bo tukabamamariza bakamenyekana biciye mu irushanwa nk’iri.”

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar usanzwe ari Umuyobozi wa B&B Sports Agency akaba n’Umuyobozi w’ikigo cy’Itangazamakuru cya B&B FM Umwezi, yavuze ko iyi mikino iteguye neza kandi Ibihugu byombi bizayungukiramo.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwirinda impaka, ari imikino izasifurwa n’abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda n’Abarundi ndetse n’undi umwe udakomoka muri ibyo Bihugu byombi.

Abeza 24 bamaze gutoranywa mu bihugu byombi aho hazatoranywamo 12 ku mpande zombi bazitabira iri rushanwa. Ku ruhande rw’u Rwanda Kapiteni w’Ikipe azaba ari Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira APR FC n’Ikipe y’Igihugu, mu gihe umutoza azaba ari Muhinuka Henry utoza Patriots BBC uzungirizwa na Nkusi Karim usanzwe yungirije muri APR BBC.

Ku ruhande rw’u Burundi, ikipe izatozwa na Kagabo Aaron uzungirizwa na Ndayiragije Olivier, mu gihe Régis Bayihaye azaba ashoboye ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe.

Umukino wa Mbere uzakinwa tariki ya 2 Ukuboza, ubere i Burundi, uwo kwishyura uzabere muri BK Arena tariki ya 9 Ugushyingo 2023.

Ikipe izasarura amanota menshi mu mikino ibiri bazakina, izahembwa miliyoni 3.5 Frw, mu gihe igikombe kizahabwa Ishyirahamwe rizaba ryitwaye neza. Abakinnyi b’amakipe yombi bazahabwa imidari.

Ibihembo by’umuntu ku giti cye bitewe n’abazitwara neza kurusha abandi, ni amafaranga atazajya munsi y’ibihumbi 600 Frw.

Nshobozwabyosenumikiza Jean Jacques Wilson (ibumoso) azaba ari kapiteni w’intoranywa z’u Rwanda
Umuyobozi wa Ferwaba n’uwa Febabu
Umuyobozi wa B&B Sports Agancy, Bagirishya Jean de Dieu (wambaye umupira w’umweru), ahamya ko ari imikino izafasha Ibihugu byombi
Mugwiza Désire uyobora Ferwaba, yashimiye abateguye iyi mikino
Umuyobozi wa Febabu, Apotre Manirakiza
Bayingana David ni we wari umuhuza w’amagambo
Umuyobozi Mukuru wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe
U Rwanda n’u Burundi bigiye kongera guhurira mu busabane biciye mu mikino
Intoranywa za Ferwaba zizavamo 12 beza
Intoranywa za Febabu zizavamo 12 beza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW