Bugesera yahaye akazi Haringingo wirukanywe muri Kenya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC, bwatangaje ko Haringingo Francis Christian uherutse kwirukanwa muri Sofapaka FC, ari we mutoza mukuru w’iyi kipe.

Ku wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2023, ni bwo Bugesera FC biciye mu bwumvikane bw’impande zombi, yatangaje ko yamaze gutandukana na Nshimiyimana Eric wari umutoza mukuru wa yo.

Nyuma y’amasaha make iyi nkuru itangajwe, ubuyobozi bw’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Bugesera, yemeje ko Umurundi, Haringingo Francis Christian uzwi nka Mbaya, ari we musimbura wa Nshiyimimana Eric. Uyu mutoza azungirizwa na Nduwimana Pablo batajya basigana.

Ntihatangajwe uko amasezerano ya Haringingo angana, ariko amakuru ahari avuga ko yasinye umwaka umwe.

Ubwo yari muri Sofapaka FC, mu mikino itanu ya Shampiyona, nta ntsinzi n’imwe yari yakabona kuko yatsinzwe ine, anganya umwe, yinjiza ibitego bitatu, mu gihe ikipe yatozaga yinjijwe ibitego umunani.

Iyi kipe yayisize ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe yabonye ku mukino umwe yanganyije.

Uyu Murundi yatoje Mukura VS, Police FC, Kiyovu Sports, Rayon Sports na Sofapaka SC yo muri Kenya atamazemo Kabiri.

Yatoje Rayon Sports umwaka umwe
Haringingo Francis yatoje Sofapaka FC imikino itanu yonyine

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW