Ferwafa yamenyesheje Abanyamuryango ingengabihe y’umunsi wa 11

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryamenyesheje Abanyamuryango ba ryo, ingengabihe y’umunsi wa 11 wa shampiyona.

Hagiye gushira ibyumweru bibiri, hadakinwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda bitewe n’itegurwa ry’ikipe y’Igihugu Amavubi ari kwitegura imikino ya Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

Ferwafa yamaze gutangaza ingengabihe ivuguruye y’umunsi wa 11 n’imikino y’ibirarane itarakiniwe igihe.

Iri shyirahamwe ryatangaje ko imikino y’umunsi wa 11, izakinwa tariki ya 24-26 Ugushyingo. Imikino y’ibirarane yo izakinwa tariki ya 28 Ugushyingo Sunrise FC izaba yakiriye APR FC, mu gihe Police FC yo izaba yakiriye Rayon Sports.

Uko imikino y’umunsi wa 11 iteganyijwe kuzakinwa:

Tariki 25 Ugushyingo: Gorilla FC vs Étoile de l’Est (15h, Kigali Pelé Stadium).

Tariki 25 Ugushyingo hateganyijwe imikino ine: Bugesera FC vs Marines FC, Etincelles FC vs Rayon Sports, Amagaju FC vs Police FC na APR FC vs AS Kigali.

Tariki 26 Ugushyingo hateganyijwe imikino ibiri: Musanze FC vs Gasogi United na Mukura VS vs Muhazi United.

Kugeza ubu Musanze FC ni yo iyoboye shampiyona n’amanota 23 mu mikino 10 imaze gukina.

- Advertisement -

 

Shampiyona iragaruka tariki ya 24 Ugushyingo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW