Hakim Sahabo yababajwe no gusimburwa ku mukino wa Zimbabwe

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi na SL16 FC ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi n’Ikipe y’Igihugu, Sahabo Hakim, yashenguwe no kuba yasimbuwe agifite byinshi byo gutanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Zimbabwe.

Ni umukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, tariki ya 15 Ugushyingo 2023, u Rwanda rugwa miswi na The Warriors Zimbabwe nyuma yo kunganya 0-0.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 77, abatoza b’Amavubi bakoze impinduka ebyiri zarimo gukuramo Hakim Sahabo wagize umukino mwiza na Nshuti Innocent, bombi bahise basimburwa na Muhire Kevin na Sibomana Patrick.

Ubwo yari amaze kuvamo, musore wababajwe n’impinduka z’uumutoza w’Amavubi Torsten Frank Spittler, yageze ku ntebe y’abasimbura akubita umugeri agacupa k’amazi akomeza kuvuga ijambo “Oya.”

Uretse Sahabo, n’abakunzi b’Amavubi bari bagiye kuyashyigikira, ntibemeranyije n’izi mpinduka, cyane ko mu mboni za bo babonaga ko yari akwiye kuba akiri mu kibuga kuko yajyanaga imipira imbere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, umutoza w’Amavubi, Torsten Frank Spittler, yavuze ko yasimbuje uyu mukinnyi kuko ibyo yamusabye gukina atari byo yakinnye.

U Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu (C) mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, na Lesotho, Bénin, Zimbabwe, Nigeria na Afurika y’Epfo.

Sibomana Patrick yasimbuye Sahabo
Yasimbuwe ku munota wa 77
Agacupa yagakubise umugeri
Umujinya mwinshi
Yagaragaza ko ababaye
Yabanje guhabwa amazi n’umuganga w’Amavubi
Hakim yari atarumva neza ibimubayeho
Sahabo ntiyumvaga uko asimbuwe
Yageze aho yubika umutwe

AMAFOTO: NTARE JULIUS

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -